
Hamenyekanye ko ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC, FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo), bahungishije imbunda ikomeye yo m’ubwoko bwa BM, bayingishiriza mugace ka Nyamitabo kagenzurwa na Fardc, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
N’inyuma y’imirwano ikomeye yabaye kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki 05/11/2023, hagati ya M23 naziriya Ngabo za FARDC n’abambari babo.
Isoko yacu dukesha ay’amakuru avuga ko iriya Mbunda ya BM, yari mugace ka Kilolirwe kaje kwigarurirwa na M23 k’umugoroba w’icyo Cyumweru, mugihe c’isaha zasakumi nebyiri(6:45pm).
Bikavugwa ko kugeza ubu iyombunda ziriya Ngabo za FARDC zabuze inzira zayicyishamo ngo ibe yagera i Goma nimugihe ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi kuri ubu birebwa na M23 ahandi bari kuyinyuza i Mihanda yaho yarasenyutse nk’uko byavuzwe.
Kuva Nyamitabo, uja i Goma, bisabye ko uca Kilolirwe, uwo muhanda ufitwe na M23, ahandi bari kuyinyuza ni Muheto ugakomereza i Matovo, Bitenge ukabona kugera mubice bya Rusheberi na Gasheberi bahava bagakomereza i Gipyure , Gatare, Bidegede, i Nema, Bihambwe, i Matanda, Mushaki bahava bamanuka Sake bakajabuka Mubambiro na Mugunga, bakabona kwinjira u Mujyi wa Goma, ibi bice byose amakuru yizewe n’uko bitokunda ngo bayihanyuze. BM, n’imbunda ikoze nk’imodoka ikagira n’amapini.
By Bruce Bahanda.