Abashinzwe ubutasi mungabo za FARDC homuri Kivu yamajy’Epfo bemeje ko ntangabo za M23 ziri mumajy’Epfo ya Kivu.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 1/07/2023, saa 10:40Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Hari hagize igihe hahwihwisa amakuru avuga ko umutwe w’inyeshamba wa M23 ko wabo waramaze kugera mu bicye bya Kivu yamajy’Epfo ahanini bavuga mumisozi miremire y’Imulenge.
Ibi Gen André Oketi Ohenzo, umusirikare ukuriye 12ème brigade ikorera mu Minembwe, yaje kubihakanira abashinzwe ubutasi mungabo za FARDC bakorera i Bukavu, aho bavugagako iz’onyeshyamba kozaba ziherereye mubice bya Kabingo, Rutigita ndetse no mu Malango. Ibi Ohenzo yabihakanye ubwo yahamagazwaga munama yu Mutekano iheruka kubera kumurwa mukuru w’intara ya Kivu yamajy’Epfo. Bikavugwa ko kandi S2 wa Région muri Kivu yamajy’Epfo, koyageze mu Minembwe muriki cyumweru turimo dusoza akaba yaragiye gukurikirana ayamakuru maze agezeyo asanga nibihuha byambaye ubusa.
Mumakuru yizewe twamaze kuronka kuri Minembwe Capital News, nuko Gen André Oketi Ohenzo, aheruka gukoresha inama mu Minembwe naba Chefs bagize akarere ka Minembwe abasaba kuba maso kugira uwo yise umwanzi atazabanyura murihumye, aho yavugaga M23.
Muriyo nama mu Minembwe, Gen André Ohenzo Oketi, akaba aribwo yanzuyeko mubice byo mu Malango ko ingabo ze zigiye kuza zihakorera patrouille. Muricyo gihe mu Minembwe hatangiye guhwihwisa ko intambara koyaba igiye kubura nimugihe ibice byo Mumalango birimo abaturage b’Irwanaho kuva intambara iheruka tariki 29/12/2022, yahuzaga abaturage b’irwanaho ningabo za FARDC zomuri 12ème brigade zari ziyobowe n’a Col Alexis Rugabisha.
Muyandi makuru tumaze kwakira kuri Minembwe Capital News, nuko inzego zishinzwe ubutasi mungabo za FARDC mubice bya Kivu yamajy’Epfo, baheruka kwa Mwami muri Plaine dela Ruzizi bamubaza ko M23 yaba yarageze muribyo bice Mwami arabahakanira.
Ingabo za Fardc muriyi ntara nuko zarizama ze gushinga ibibunde biremereye mubicye bya Plaine ahitwa Ngomo ahari kiraro gishasha giheruka kubakwa, ibindi bibunda byarazwaga Kamanyola ndetse na Nyangezi . Izimbunda zari zashinzwe muribyo bice murwego rwokuzibira amayira M23 bakega kobashora kuyacamo.