Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yemeje byeruye ko igisirikare ca Republika ya Demokarasi ya Congo ( FARDC), ko kiri kurwanya umutwe witwaje imbunda wa M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Lutundula, m’ukwezi kwa Cyenda (9) uyu mwaka w’ 2023 ubwo yari i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yahishuye umugambi wa FARDC wo gutangira kurasa kuri M23 mu gihe itava mu bice imaze igihe igenzura.
Icyo gihe yagize ati: “Guhera tariki ya 24/09, uburyo bwose buzifashishwa mu gusubizaho ubuyobozi bwa Leta mu bice byose byafashwe n’inyeshyamba za M23 kuko zanze kuhava mu mahoro. Perezida yarabivuze ntabwo ari ibanga. Mu minsi mike, nihatagira igikorwa, tuzakora buri kimwe. Byose mbivuze mu izina ry’Umukuru w’Igihugu.”
Nyuma y’agahenge kari kamaze igihe kirekire, M23 yatangiye kugabwaho ibitero tariki ya 01/10/ 2023, itangaza ko iri guterwa n’ihuriro ry’ingabo zirimo FARDC, Wazalendo, FDLR na Wagner (abacancuro), ariko Leta ya RDC ihakana uruhare rwayo, ahubwo isobanura ko urubyiruko “rukunda igihugu” rwa Wazalendo ari rwo rubikora, rugamije kubohoza ubutaka bw’igihugu.
Gusa mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki 23/10/2023, Lutundula yavuze ko Leta ye iri kurwana na M23 kugira ngo ibohoze ubutaka yambuwe, abaturage bari barahunze batahe, bitegure amatora.
Ati: “Turarwana kugira ngo Abanyekongo batuye ku butaka buri mu maboko ya M23 bazitabire amatora y’abayobozi babo.”
Lutundula yakomeje agira ati: “Ni uburenganzira, ni inshingano z’Itegekonshinga. Inzego za Repubulika zifite inshingano zo gushira ibintu mu buryo kugira ngo abone uburenganzira bwe kandi yuzuze inshingano ze. Turi kurwana kugira ngo Abanyekongo bagenzi bacu basubire mu ngo zabo.”
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yemeje aya makuru nyuma y’aho mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 20/10, umukuru w’igihugu, Félix Tshisekedi yategetse ko abaturage bari barahunze basubizwa mu bice M23 yavuyemo kugira ngo bitegure amatora yo mu kwezi kwa Cumi nabari (12), kandi inzego zibishinzwe zikabarindira umutekano.
Mugihe ibyo bikomeje uko imirwano nayo irakomeje hagati ya M23 n’imitwe y’inyeshamba ishigikiwe n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) aho muriki Gitondo co kuri uyu wa Kabiri imirwano irimo kubera muri Kibumba homuri teritwari ya Nyiragongo. Amakuru avugako FARDC n’abambari babo bakomeje kuyabangira ingata aho bakijweho Umuriro ugurumana.
M23 yashinjye FARDC, FDLR, Wagner na Wazalendo gutangiza ibi bitero k’ubaturage, bituma M23 ihaguruka kubarwanirira.
By Bruce Bahanda.
Umanika agati wicaye, waja kukamanura bigasabako uhaguruka.