Byibuze Abantu 30, Barimo n’Abasirikare, Biciwe mu Gitero cy’Iterabwoba mu Burasirazuba bwa RDC
Mu gihe abaturage bo muri teritware ya Lubero bari mu byishimo byo kwizihiza umunsi mukuru w’Ubunani, inkuru y’akababaro yaturutse muri ako gace ko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Abagizi ba nabi bo mu mutwe wa ADF (Allied Democratic Forces), urwanya Leta ya Uganda, bagabye igitero gikomeye cyahitanye ubuzima bw’abantu benshi.
Amakuru aturuka mu nzego z’abaturage ndetse n’iza gisirikare avuga ko abantu bagera kuri 30, barimo n’abasirikare babiri bo mu Ngabo za Leta ya RDC (FARDC), bishwe muri icyo gitero cyabereye mu mihana ya Maendeleo na Katanga, iherereye muri grupema ya Bapere, muri teritware ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iki gitero cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 01/01/2026.
Abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano batangaje ko iki gitero gifatwa nk’igikorwa cy’iterabwoba, cyagabwe mu gihe abaturage bari mu bikorwa byo kwizihiza umwaka mushya. Banemeje kandi ko hakomeje gukorwa isuzuma ryimbitse kugira ngo hamenyekane neza umubare nyakuri w’abahitanywe n’iki gitero, abakomeretse, ndetse n’ibyangijwe birimo imitungo y’abaturage.
Mu gihe ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje kwiyongera muri teritware ya Lubero n’utundi duce twa Kivu y’Amajyaruguru, ndetse no mu burasirazuba bwose bw’igihugu, abaturage bakomeje kugaragaza impungenge zikomeye ku mutekano wabo. Barasaba Leta ya RDC n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga gutanga ubufasha bwihutirwa no kongera ingamba zigamije kugarura amahoro n’umutekano birambye muri aka karere.






