Byibuze infungwa zigera kuri 26 zimaze kwicwa ninzara nokutitabwaho muri Gereza nkuru ya Masisi.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 10.06.2023, saa 7:25am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Sosiyete sivile ya Masisi mu m’Ajyaruguru ya Kivu itangaza ko kuva Mukwezi kwambere uyumwaka wa 2023, ko byibuze imfungwa zigera kuri 26 zapfuye biturutse ku kubura ibiryo, ubuvuzi ndetse n’ibindi bikenewe.
Ibi nibyatangajwe kuruyu wa gatanu, tariki ya 9.06.2023. Bivugwa ko Imfungwa ijana(100), muriyi Gereza zibayeho mubuzima bubi akaba arabatagira kirebwa ngobitabweho nababo nimugihe ibiribwa bitangwa n’a leta y’Ikinshasa bibageraho bitinze, ariko kandi hakaba harizindi nfungwa zigerageza kwirisha.
Sosiyete sivile irababazwa kandi no guhagarika ibikorwa by’inkiko z’iburanisha abejejwe ngobatahe n’iza gisirikare nyuma y’umutekano ko warumaze kuboneka i Masisi.
Nibura abantu 107 bafunzwe, harimo n’abakatiwe, bari muri iyi gereza nkuru ya Masisi. Abenshi muri aba bafunzwe ntibashobora kwirwanaho ngobarishwe nimiryango yabo nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru rusange wa sosiyete sivile ya Masisi.
Usibye imibereho igoye y’infungwa, sosiyete sivile ya Masisi ibabazwa no kudakurikirana amadosiye y’abafunzwe n’iburanisha kugira ngo bakosore amadosiye yabo cyangwa ngo bafunge iyi nzu ya gereza.
Ati: “Abagororwa bapfa bazize inzara no kutitabwaho mu gihe guverinoma ya Congo ibagenera amafaranga ahwanye na miliyoni 9 z’amafaranga y’Abanyekongo buri gihembwe muri iyi gereza ya Masisi.”
Nyuma y’ibitero byagabwe n’inyeshamba i Masisi, byatumye abacamanza bose n’abashinzwe ubutabera bahunga centre ya Masisi bakaba barahungiye i Goma. Ibi bikaba biri mumbogamizi zituma abanyororo bataburanishwa ngwabejejwe batahe kugira ngubwiyongere b’winfungwa bugabanuke hubwo bukomeza kwiyongera.
Amakuru dukesha Radio Okapi.