Byinshi ku byatangajwe na Gen. Sultani Makenga wongeye kugaragara mu ruhame
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23 (ARC), Gen. Sultani Makenga, yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’iminsi itari mike havugwa ibihuha bitandukanye ku buzima bwe, birimo ibyavugaga ko yaba yarakomerekejwe bikomeye cyangwa yarapfuye.
Ku wa Mbere tariki ya 02/03/2026, ni bwo Makenga yagaragaye mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, giherereye muri Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Yari yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y’abasirikare bashya 1.518 binjiye mu mutwe udasanzwe wa AFC/M23.
Aya mahugurwa yasojwe mu gihe umutwe wa AFC/M23 ukomeje kwagura ibirindiro byawo mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho umaze igihe uhanganye n’ingabo za Leta ya Kinshasa mu mirwano imaze imyaka isaga ibiri, yongeye kubura imbaraga kuva mu mpera za 2021.
Mu ijambo rye, Gen. Makenga yashimangiye ko abo basirikare bashya, kuva uwo munsi, babaye abasirikare ba ARC byuzuye, aboneraho kubibutsa inshingano zo kwihutira kujya gufasha bagenzi babo ku mirongo y’urugamba.
Ati:
“Guhera uyu munsi tariki ya 02/03, muri abasirikare ba ARC. Mwarangije amahugurwa yanyu; ubu mushobora kwambara ingofero zanyu.”
Mu butumwa bwe, Makenga yanagarutse ku bitero bya drone avuga ko bikomeje kugabwa n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyane cyane mu duce dutuwe n’abaturage benshi. Yagaragaje ko ibyo bitero bitwara ubuzima bw’abasirikare n’abasivile, bikongera umwuka mubi mu mutekano w’akarere.
Ibi bije bikurikira igitero cya drone cyagabwe ku wa 24/02/2026 mu gace ka Rubaya, agace gafite akamaro kanini mu bukungu bitewe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Muri icyo gitero hapfiriyemo abasirikare ba AFC/M23 barimo Lt. Col. Willy Ngoma, wari umuvugizi w’igisirikare cy’uyu mutwe.
Nyuma y’icyo gitero ni bwo hakwirakwijwe amakuru ataremejwe yavugaga ko na Makenga yaba yarishwe cyangwa yarakomeretse bikomeye. Kugaragara kwe i Rumangabo byabaye nk’igisubizo gifatika kuri ibyo bihuha.
Gen. Sultani Makenga ni umwe mu bayobozi bakomeye b’umutwe wa M23 kuva washingwa bwa mbere mu 2012. Icyo gihe M23 yigaruriye Umujyi wa Goma mu mpera za 2012, mbere yo gusubira inyuma mu kwezi kwa cumi na kabiri k’uwo mwaka, nyuma y’igitutu mpuzamahanga n’ibiganiro byabereye i Kampala muri Uganda.
Nyuma y’igihe M23 isa n’iyacecetse, yongeye kubura imbaraga mu mpera za 2021, itangira kwigarurira uduce twinshi twa Teritwari za Rutshuru, Nyiragongo na Masisi. Makenga yongeye kugaragara nk’Umugaba Mukuru w’ingabo z’uyu mutwe, ayobora ibikorwa bya gisirikare byatumye AFC/M23 iba umwe mu mitwe ifite ijambo rikomeye mu burasirazuba bwa Congo.
Mu ijambo rye, Makenga yanenze bikomeye imikorere y’ingabo za FARDC, anashinja ubuyobozi bwa Kinshasa kunanirwa kubaka igisirikare gifite umurongo n’indangagaciro zihamye. Yashishikarije abasirikare bashya gukomeza urugamba, avuga ko rugamije “kubohora igihugu no kurinda abanye-Congo.”
Ibi byerekana ko AFC/M23 igikomeje gushyira imbere intego za politiki n’iza gisirikare, mu gihe ibiganiro bya dipolomasi byagiye bigeragezwa n’imiryango y’akarere n’iy’Isi bitaragaragaza umusaruro urambye.
Kugaragara kwa Gen. Makenga mu ruhame bije mu gihe umwuka w’intambara ukomeje kuzamuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ibitero bya drone, imirwano ihindagurika, n’iyongera ry’abasirikare ku mpande zombi, byose byerekana ko inzira y’amahoro igikomeje kuba ndende.
Nubwo ibihuha ku buzima bwa Makenga byari byakajije umurego nyuma y’igitero cya Rubaya, kugaragara kwe i Rumangabo byashimangiye ko akomeje kuyobora ingabo za AFC/M23, mu gihe intambara mu burasirazuba bwa Congo igikomeje guhindura isura y’umutekano n’imibereho y’abaturage bo muri ako karere.






