Byinshi ku byo Israel ivuga izakora ku bihugu bizemera Palestine nk’igihugu cyigenga
Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, yijeje gufatira ingamba zikomeye ibihugu bizemera ko Palestine iba igihugu cyigenga.
Netanyahu yatangaje ibi mbere y’uko yerekeza muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, aho yasobanuye ko ingamba za Israel ku bihugu bizemera Palestine nk’igihugu cyigenga zizafatwa byanze bikunze, kandi ko zizatangazwa nyuma y’uko azaba avuye muri uru zinduko aza soza muri iki cyumweru twatangiye.
Yagize ati: “Igisubizo cyo kugerageza guhatira Leta y’iterabwoba hagati mu gihugu cyacu kizatangwa nyuma yo kugaruka mvuye muri Amerika.”
Yakomeje avuga ati: “Leta ya Palestine izabaho mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Yorodani”
Israel igaragaza ko mu biganiro byabayeho ubwo abayobozi bayo bakiraga abategetsi ba Amerika barimo n’umunyamabanga w’iki gihugu ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, mu cyumweru gishize, babagaragarije ko Amerika itarwanyije intambwe Israel ishobora gutera mu gusubiza kwemera Palestine nk’igihugu.
Bikavugwa ko mu gihe horamuka hagize ibihugu byemeza Palestine nk’igihugu, Israel na yo ifite uburenganzira bwo gufata icyemezo cyayo.
Ubundi kandi bikavugwa ko Israel ishobora kwiyomekaho ikibaya cya Yorodani.
Israel kandi irimo gutekerereza ku bindi bisubizo ndetse n’ingamba zafatirwa ibihugu bizemera ko Palestine iba igihugu cyigenga, harimo no gufunga ambasade zabyo muri Israel, zimwe muri zo zikemura ibibazo by’ubuyobozi bwa Palestine.
Hazasuzumwa kandi kwirukana abadipolomate b’ibyo bihugu no guhagarika imishinga ihuriweho bifitanye na Israel.
Hagataho, ku cyumweru ibihugu birimo Canada, u Bwongereza na Australia byatangaje ko byemeye Leta ya Palestine.