Byinshi ku Rugendo Perezida Tshisekedi Yagiriye i Lomé
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yakomeje urugendo rwe rwa dipolomasi muri Afurika, agera muri Repubulika ya Togo nyuma y’uruzinduko yari aherutse kugirira muri Angola, mu rwego rwo gushakisha ibisubizo birambye ku kibazo cy’umutekano gikomeje kuzonga uburasirazuba bwa Congo.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu i Kinshasa, Perezida Tshisekedi yageze muri Togo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12/01/2026, ku butumire bwa Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Togo akaba n’Umuyobozi w’Inama yiga ku bibazo by’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Faure Gnassingbé asanzwe ari Umuhuza wihariye w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo by’umutekano n’umubano mubi uri hagati ya Congo n’u Rwanda, ari na yo mpamvu uru ruzinduko rufatwa nk’urufite uburemere bukomeye mu rwego rwa dipolomasi igamije gushakira akarere amahoro arambye.
Ibiganiro byahuje aba bayobozi bombi byibanze ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, nk’uko byemejwe n’ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter), bushimangira ko hakomeje gushakishwa inzira nshya za politiki zafasha kugarura ituze muri aka gace kamaze igihe kirekire karangwamo intambara n’ubwumvikane buke.
Izi ntambwe nshya zafashwe na Perezida Tshisekedi zigaragaza ko atishimiye inzira y’ibiganiro byaberaga i Doha muri Qatar, byari bimaze gufata icyerekezo hagati ya Leta ya Kinshasa n’inyeshyamba za AFC/M23. Ahubwo, arimo gushyira imbaraga mu gutangiza ibiganiro bishya bizabera muri Angola, nubwo ari ho inzira y’ibiganiro yari yaratangiriye, nyuma y’ibyabereye i Nairobi muri Kenya.
Muri Angola, hategerejwe abahagarariye Kiliziya Gatolika binyuze mu Nama ya CENCO, hamwe n’abahagarariye Itorero rya ECC, bose batumiwe na Perezida wa Angola, João Lourenço, mu rwego rwo kuganira no gutanga ibitekerezo ku mushinga mushya w’ibiganiro by’amahoro bigamije kugarura ituze muri Congo.
Perezida Tshisekedi yemeye ko CENCO na ECC bagira uruhare muri uru rugendo rwo gushakira igihugu amahoro, ariko ashimangira ko batazaba ari bo bategura cyangwa bayobora ibiganiro. Ahubwo, uruhare rwabo ruzaba ari urw’ubujyanama n’ubuhuza, mu rwego rwo gufasha kugera ku gisubizo cya politiki kirambye.
Izi ngamba nshya zigaragaza ko ubuyobozi bwa Kinshasa bukomeje gushakisha inzira zitandukanye zo gukemura ikibazo cy’umutekano muke, mu gihe amahanga n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gukurikirana hafi uko izi gahunda za dipolomasi zizagira uruhare mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo no mu karere kose ka Afurika yo Hagati.






