Byinshi wa menya kububi bw’ikinyobwa cya Coca Cola.
Ikinyobwa cya Coca Cola bivugwa ko kidasindisha ariko kirimo ibiyobyabwenge, ibanga ry’ibigize Coca Cola ni rimwe mu mabanga arinzwe cyane ku Isi mu birebana n’inganda kubera iki kinyobwa gisanzwe cy’isukari byagizwe ibanga rikaze.
Abantu 2% mu batuye Isi ni bo bashobora kumenya icyo Coca Cola ikozemo.
Ahanini banyiri ruganda ubona hari ibyo bahishe byo muri iki kinyobwa. Unarebye ku ducupa twa coca cola ntabwo hariho amakuru ahagije kubyo ikozemo, nk’uko izindi nganda z’ibibindi binyobwa zibigaragariza mubutumwa bwanditse ku ducupa.
Uruganda rukora iki kinyobwa ruherereye muri Atlanta ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahari n’inzu ndangamurage yerekana amateka y’iki kinyobwa.
Muri urwo ruganda uhasanga ahantu hari inzira ikoze iki kinyobwa ikaba iri mu mutamenwa urinzwe cyane.
Abasura uru ruganda bawubonesha amaso ariko benshi bazi icyo Coca Cola ikozemo bituma udukombe miliyari 2 tunyobwa buri munsi.
Muri Atlanta ahari icyicaro cya Coco Cola . Umuturage uhatuye watangaje ibya Coca Cola yagize ati: “Ntabwo tuzi ibyo ikozemo nta n’ibyo dushaka kumenya kuko beneyo bafite uburenganzira bwo kugira ibanga kukinyobwa cyabo.
Abagerageje gushaka icyo Coca Cola ikozemo nta nakimwe bigeze bamenya kugeza mu mwaka w’ 2011, radio imwe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje inkuru itarigeze ivugwa mu mateka. Umunyamakuru w’iyi radio yasomye mu kinyamakuru cya kera cyane , cyakoreshwaga n’uwitwa Charles Solta, avuga ko ari we washoboye kuvumbura ibyo coca cola ikozemo.
Avuga ko formula y’ibyo Coca Cola ikozemo yayivanye mu nyandiko yanditswe mu mwaka w’ 1910.
Yagize ati: “Dore iyi foto nayifashe mu mwaka 1979 nari mfite inshuti yabaga muri kano gace yarambwiye ati Charles hano hari i foto ugomba kureba. Nararebye nsanga inyandiko yitwa rotanique Coca Cola, yari yandikishije intoki byagaragaye ko yanditswe na John Pemberton, aho nyiri kuvumbura Coca Cola ubwe yanditseho ubwoko bw’ibiti bikozemo Coca Cola banyiri ruganda bajya batangaza.
Bityo rero, mu bigize coca cola harimo “alcohol” cyangwa se ibisindisha, harimo n’indimu (amacunga), acide sitric cofeine na yo y’ikiyobya bwenge noneho hakazamo n’ibibabi bya coca ibi bikaba aribyo bihingwamo cocaine.
Ngiri ibanga ryihishe muri Coca Cola banyiri ruganda batemera.
Ibi bikimara gutangazwa banyiri ruganda bahise babihakana , bavuga ko iriya formule atariyo kuko muri Coca Cola badashyiramo cocaine.
John Pamberton wahimbye Coca Cola yaratuye muri Colombise, inzu yaratuyemo ubu ni inzu ndanga murage aho muri 1886 muri iyo nzu havumbuwe amacupa ya Coco Cola.
Ikinyobwa kidasembuye cyaryoheraga abantu kirimo cocaine nicyo cyanavuyemo Coca Cola abantu bakaba barakundaga kukinywa kuko yagabanyaga ububabare bitewe na cocaine yabaga irimo.
Mu bihugu nka Amerika hari amashyirahamwe menshi arwanya Coca Cola bitewe nuko bavumbuye ibibi byayo kuko yangiza. Imwe muri yo ni “killer coke” uwahoze ari umukozi wa Coca Cola yabajijwe niba hari ibintu byangiza bashyiragamo maze atazuyaza arabyemera.
Yagize ati: “Yego, nta gushidikanya twakiraga amafu mu bigunguru binini kuri ibyo bigunguru handitseho ko ibintu birimo bifite uburozi(toxic) rimwe nabonye imwe muri izo ngunguru ifunguye mo imbere, ibyo ntabwo wabikoresha ho intoki ni acid ikomeye, jye ntabwo numva ukuntu Leta zikomeza kwemera ko uruganda nk’uru rukomeza gukora.”
Ariko banyiri uru ruganda bo bavuga ko bahagaritse gukoresha cocaine mu mwaka w’ 1906 ariko na n’ubu bavuga ko harimo ibikoresho by’ibanga.
Umushakashtsi witwa Roe Rodgers yavuze ko iyi cocaine bayishyiramo kugira ngo iyihe uburyohe busa nk’ubusharira kandi n’impumuro nziza.
Iyo Coca Cola uyicaniriye mu isafuriya nyuma y’iminota mike usanga yamatiriye ku buryo itapfa no kuva mu isafuriya, mu gihe izindi soda zo iyo uzicaniriye zo zishira isafuriya igasigara yera.
Mu icupa rimwe rya Coca Cola bivugwa ko haba harimo utuyiko 16 twisukari. Mu nkuru y’ubutaha tuzakomeza ikindi gice kivuga ku bubi bwa coca cola.
MCN.