Byinshi wa menya ku by’icyorezo cya Marburg cyamaze kugera mu gihugu kimwe cyo muri EAC.
Indwara ya Marburg, ni indwara yandukira iyo habaye uguhura kw’amatembabuzi y’abantu babiri cyangwa barenze babiri, mu gihe umwe muribo aba afite virus itera iy’indwara.
Nta muti cyangwa urukingo by’iyindwara biraboneka, icyakora iyo umuntu ageze kwa muganga atararemba, yitabwaho, akaba yabasha gukira.
Kugeza ubu kuyirinda hakoreshwa uburyo bumwe n’ubwifashishwa mu kwirinda Ebola.
Ni icyorezo bivugwa ko gifite inkomoko muri Afrika ngo kuko iyo virus yasanzwe bwa mbere mu nkenda yari yakuwe mu gihugu cya Uganda. Abantu benshi bakunze kuyirwara ni abakunze kumara igihe mu birombe no mu buvumo ahantu hashobora kuba indiri y’uducarama.
Marburg ni virus mbi kuko yica cyane ku kigero cyo hejuru. Nyuma y’iminsi iri hagati y’icyenda n’umunani uyirwaye aba atangiye gukenera kongererwa amaraso.
Abahanga bagaragaje ko ishobora gukwirakwizwa binyuze mu ducurama, inkende ndetse n’ingurube. Mu gihe umuntu yayanduye aba ashobora kuyanduza mugenzi we biciye mu matembabuzi, anyura mu mubiri, nk’ikari, amacandwe, amaraso, amavangingo, amasozi no kuryamana n’uwamaze kuyandura.
Ishirahamwe mpuzamahanga rishinzwe guteza imbere ibijyanye n’inkingo, GAVI, risaba ko abantu bakwirinda kurya cyangwa gukorakora inyama zo mu ishyamba kandi bakirinda gukorakora ingurube mu turere twadutsemo iyo ndwara nk’uko OMS ibivuga.
Abantu bigeze kwandura iyi virus, binyuze mu mibonanompuzabitsina baba bakwiye gukoresha agakingirizo mu gihe cy’umwaka wose, kuva batangiye kubona ibimenyetso kugeza intanga zabo zipimwe inshuro 2 bikagaragara ko nta virus zigifite.
Abashyingura umuntu wishwe n’iyi virus na bo basabwa kwirinda gukorakora umurambo.
Itangazo u Rwanda rwashyize hanze, rubinyujije muri M
minisiteri y’ubuzima rivuga ko iyi ndwara yabonetse muri iki gihugu cy’u Rwanda. Iryo tangazo rinavuga kandi ko abarwayi bayibonetseho bari kugira umuriro mwinshi. Bityo ko abantu bagomba kwirinda.
MCN.