Byinshi wa menya kuri Bishop Jean Bosco wafunzwe azira ituro ryiswe iryamanyanga.
Mu gihugu cy’u Rwanda, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi Bishop Harerimana Jean Bosco umuyobozi mukuru w’i torero rya Zeraphat Holy Church, afunganwe n’umugore we, nyuma yo gukekwaho kurya umukirisitu wabo ituro rya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Tariki 09/10/2024, nibwo Bishop Jean Bosco yafashwe, ahita aja gufungirwa kuri station ya Kimihurura iherereye ku murwa mukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Kigali, nk’uko iy’inkuru ibivuga.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yemeje aya makuru aho yatangarije ibitangaza makuru byo muri icyo gihugu ko “Bishop Jean Bosco n’umugore we batawe muri yombi ku wa gatatu w’iki Cyumweru.
Yagize ati: “RIB yafunze Bishop Jean Bosco Harerimana, umushumba mukuru w’i torero rya Zeraphat Holy Church, afunganwe n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, bafunzwe bakekwaho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ndetse n’icyaha cyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni.”
Yakomeje avuga ko “umwe mu bantu basengeraga mu itorero Zeraphat Holy Church yatanze ikirego avuga ko Bishop Harerimana yamusabye kumuha miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda amwizeza ko azamusengera agakira indwara amaranye igihe kirekire.
Iy’i nkuru ikomeza ivuga ko iperereza ry’ibanze ngo rigaragaza ko Bishop Harerimana Jean Bosco akekwaho gukora icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, na ho umugore we azira kuba umufatanyacyaha.
Umugore wa Bishop Harerimana, akekwaho icyaha cyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni, umugabo we akaba umufatanyacyaha.
Kimweho, umuvugizi wa RIB, yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo ukuri kwabyo kose ku menyekane. Yanavuze kandi ko mu gihe Bishop Jean Bosco yahamwe n’icyo cyaha ashobora kuzahanishwa igihano kitarengeje imyaka itarenze itatu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 na miliyoni 5 y’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko bitenywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Mu gihe icyaha cyo gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni cyo gihanishwa igihano kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarengeje imyaka itatu, n’ihazabu iri hagati ya 100.000 na 3000.000 y’Amafaranga y’u Rwanda.
Ishami rya RIB risaba abantu bose kugendera ku mategeko no kwirinda ibyaha, igasaba kandi abavugabutumwa kuba intangarugero.

MCN.