Byinshi wa menya kuri RDC yarekuye imfungwa nyinshi.
Kuri iki cyumweru tariki ya 22/09/2024, Repubulika ya demokarasi ya Congo yarekuye imfungwa zirenga 1,600, zari zifungiye muri gereza nkuru ya Makala iherereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu.
Ni igikorwa cyarangiye mu masaha y’ijoro, mu gihe cyatangiye amasaha ya kare, nk’uko byakunze gutangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Kinshasa, ariko bikavugwa ko imfungwa zafunguwe ari izari zirwaye cyane. Minisitiri w’ubutabera Constant Mutamba wari ukuriye iki gikorwa, yumvikanye anenga gereza gufunga abantu barwaye mu buryo bukomeye kandi batavurwa bikwiye.
Mu butumwa bwa mashusho bwagiye bunyuzwa ku mbugankoranyambaga bwagaragaje bamwe muri izo mfungwa zarekuwe zitabashaga gutambuka, abandi bagaragaraga urutege ari ruke.
Gereza nkuru ya Makala ni yo ifungiwemo imfungwa nyinshi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu gihe igenewe gufungirwamo abantu batarenze 1,5000 ariko bivugwa ko irimo abarenga 15,000, nk’uko byagiye bitangazwa n’imiryango itegamiye kuri Leta.
Minisitiri Constant Mutamba yasabye abarekuwe kwitwara neza mu gihe bazaba bageze mu mago yabo. Ndetse bamwe mu barekuwe bumvikanye bashima Perezida Félix Tshisekedi kuko abakuriye ubutabera bavuga ko ari we wategetse ko imfungwa zimwe zirekurwa mu kugabanya ubucucike mu magereza. Ariko kandi amwe mu mashirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu anenga uburyo abantu bamwe bafungwa muri za gereza muri RDC bakamara imyaka bataraburanishwa.
Minisitiri Constant Mutamba yanabwiye kandi abarekuwe ko mu gihe bakwitwara nabi bageze hanze bazahita bongera gufungwa.
MCN.