Byinshi wa menya kuri YouTube channel ya Mulenge Top Tv.
Mulenge Top Tv, ni mwe mu ma YouTube Channel inyuzwaho ibiganiro byerekeye ku ntambara zi bera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ndetse ubundi igacishwaho n’ijambo ry’Imana nk’uko nyirayo yabibwiye Minembwe Capital News.
Ni Channel yatangiye hagati mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025, itangijwe na Irene Mwamikazi.
Mwamikazi uje mu itangazamakuru vuba, yavuze ko kurizamo kwe, yabitewe nuko yumvise ari umuhamagaro we, ngo nk’uko n’abandi bashobora kwiyumvamo gukora igipolisi, igisirikare n’ibindi.
Ati: “Ndi mushya muri uyu mwuga w’itangazamakuru, kandi nawujemo kuko nawiyumvisemo. Kimwe nuko ubu abenshi b’igitsina gore bari kwitabira igipolisi, n’igisirikare.”
Ni mu gihe bizwi ko bitari cyane Abanyamulengekazi kwitabira umwuga w’itangazamakuru, gusa ubu bari ku wuyoboka, nubwo bitaraba ku kigero kiri hejuru cyane, ariko abatari bake tumaze kumenya bawuyobotse, hari nka Nyamujaleti, Grace Nyagiciro, Anne Nyanduhura n’abandi benshi.
Mwamikazi nawe uri muri abo banyamakurukazi bakomoka mu misozi y’i Mulenge, mu gihe gito amaze akora kuri Mulenge Top Tv, imaze kuyobokwa cyane, kuko ibyo akora abikora neza.

Ni channel amaze gukoreraho ibiganiro bitandukanye, harimo n’ibyo yakoranye n’Abatabazi. Hari nk’icyo yakoranye na Afande Munyaneza, ndetse kandi hari n’icyo yakoranye n’Umugabo wo mu muryango w’Abanyabyinshi wari warafashwe matekwa n’inyeshyamba za Mai Mai zari ziyobowe na Kibukira uheruka kwicwa arashwe n’abagenzi be ba Wazalendo. Ku bwa mahirwe ava mu maboko y’abanzi bazwiho ubugome bukabije.
Ibiganiro bitandukanye ayikoreraho, ahanini byibanda ku bibera mu Burasizuba bwa Congo, usibye ko anakora no kubindi bibera ahandi hatandukanye ku Isi. Utaretse ko anayicishaho n’ijambo ry’Imana.
Yanavuze ko hari n’ubwo acyishamo amakuru y’intambara ziba zabereye muri RDC.
Yagize ati: Tuyinyuzaho ibiganiro bitandukanye, ijambo ry’Imana, ibibera iwacu, n’ubundi tukaba twayinyuzaho amakuru y’intambara, ariko bitari cyane.”
Uyu Mwamikazi nyiriyi YouTube channel ya Mulenge Top Tv, yashakanye na Martin Muhirwa uzwiho kuba ari Mubanyamulenge bigiye kuri ULK i Gisenyi mu Rwanda, muri Faculte ya Droit; yanize kandi Bibiriya ku kigo cya World Impact Bible Institute, giherereye i Nairobi muri Kenya.
Kuri ubwo rero, ushobora ku mutera inkunga ukoze gusa subscribe, Like na Share, cyangwa ukaba wamutera indi nkunga, mu buryo ushoboye, yaba amafaranga, yewe n’ibitekerezo byawe arabishaka bipfa kuba bimuha courage. Murakoze.