Byiswe amateka nyuma y’aho Twirwaneho yirukanye FARDC mu Minembwe.
Itsinda ry’Abanyamulenge ry’irwanaho rizwi nka Twirwaneho ryafashe centre ya Minembwe n’ikibuga cy’indege cyayo, nyuma yokwirukana ingabo z’iki gihugu zari zagabye ibitero mu mihana yabo.
Ahagana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 21/02/2025, ni bwo ihuriro ry’Ingabo za Congo, ririmo ingabo za FARDC, FDLR na Wazalendo ryagabye ibitero mu Banyamulenge baturiye imihana yo ku Runundu.
Ni ibitero iri huriro ryakoze rikoresheje gutera ibisasu bikomeye, aho ryarimo ribitera mu mihana yo mu Basegege, muri 8ème Cepac no mu yindi mihana irimo ku Mutanoga n’ahandi mu nkengero zaho.
Abanyamulenge binyuze mu itsinda ry’irwanaho birwanyeho, maze bakubita inshuro ihuriro rirwana ku ruhande rwa Leta.
Minembwe.com yamanye neza ko ahagana isaha ya saa Saba zo ku manywa Twirwaneho yinjiye ku cyicaro gikuru cya brigade ya 21, yirukana FARDC n’abambari bayo kuri iki cyicaro giherereye impande ya radio y’abaturage ba Minembwe izwi nka “Tuungane Minembwe.”
Aha ni nyuma y’uko bari bamaze gufata centre ya Minembwe ndetse n’ikibuga cy’indege cya Minembwe giherereye ku Kiziba.
Herekanywe n’amashusho abigaragaza aho Twirwaneho yari maze gufata kuri brigade, irimo kwiyamirira bashima Imana yabashoboje kunesha umwanzi wabo.
Ubundi kandi bafashe n’ibibunda bikaze n’amasasu menshi, nk’uko ari ya mashusho yakomeje abyerekana.
Uyu mujyi wa Minembwe Twirwaneho yafashe ukorerwamo ubucuruzi butandukanye, ahanini bujanye n’ubw’inka n’andi matungo mato.
Uretse centre ya Minembwe n’ikibuga cy’indege cyayo, Twirwaneho yafashe, kuri ubu ninayo igenzura ibitaro bikuru byo muri aka gace.
Ibi byafashwe nka mateka, kuko ingabo z’iki gihugu na Wazalendo barebaga aka karere bicaga Abanyamulenge uko bishakiye umunsi ku wundi.
Kuva intambara yaduka yo mu 2017, ntabwo Twirwaneho yari yafata centre ya Minembwe, hubwo yararwaga ikagarukira mu nkengero zayo.
Usibye ko mu Cyumweru gishize ni bwo kandi yari yafashe ikibuga cy’indege cya Minembwe, ariko irongera icyikuramo.
Hagataho, Abanyamulenge bakomeje gushima Imana, ndetse n’izi ngabo zikomeje guhunga zerekeza inzira yo kwa Mulima zikomereza i Baraka na Uvira.

