
Byiswe igitangaza c’Imana, abana babiri b’impinja batowe barimo kureremba mu kiyaga cya Kivu.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 10.05.2023. Saa 1:00 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nyuma y’iminsi igera kuri itatu(3), habaye imyuzure yahitanye abantu benshi muri Kivu yamajy’Epfo, abapfuye harimo ababyeyi nabandi .
Abamaze kumenyekana ko bishwe n’imyuzure yibasiye uduce twa Bushushu na Nyamukubi muri Teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Epfo mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, hamaze kumenyekana abagera ku 411, ariko abandi baracabuze.
Gusa habaye igitangaza ciswe ko ari Imana yagikoze, nimugihe hatoraguwe abana babiri bimpinja barimo kureremba hejuru yamazi yikiyaga ca Kivu, ibi bikaba byanemejwe nukuriye Sosiyete Sivile muri Kalehe yabwiye itangaza makuru agira ati: “Bakuwe mu mazi ari bazima. Barahari, turimo turavugana n’abantu bashobora kudufasha kubarera. Ni gitangaza…twese twaratangaye.”
Byemejwe kandi nabaturage bomurako gace aho bavuze ko abo bana bombi bari mukigero cy’amezi make.
Aba bana babonetse kuruyu Wambere, umwe i Nyamukubi undi i Bushushu. Yemeza ko ababyeyi babo bapfuye.
Nta makuru arambuye y’uburyo aba bana babashije kumara iyo minsi bareremba hejuru y’amazi, ababibonye bavuga ko barerembaga bari ku bisigazwa by’inzu zasenyutse.
Andi makuru avuga ko abantu bagera 5,255 baburiwe irengero, nk’uko byemezwa nabaturage bomurako gace.
Umwe yagize ati: “Imirimo yo gushakisha abantu bakibura irakomeje ndetse n’ubu tuvugana kuwa gatatu mu gitondo twabonye indi mirambo irindwi yamaze kubora i Nyamukubi na Bushushu.”
Mana wakoze kubwo icyo gitangaza
Wakoze isanzwe ubikora
Imana irakomeye. Itanga amasomo kuri buri kintu cyose . Mubyago twahigira amasomo. Nigitangaza kubona impinja zireremba mu kivu mugihe abantu bakuru bashize. God is greatest above all