
Kibumba, no kwi Zone ya Masisi haravugwa abasirikare benshi ba leta ya Republika ya democrasi ya Congo.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 01.05.2023. Saa 1:40 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Hongeye Kuvugwa ko ingabo ninshi za leta ya Kinshasa, ko zoherejwe muri Kibumba ndetse no kw’i Zone ya Masisi.
Ibi bibaye mugihe umutwe wa M23, waruheruka kurega leta ya Kinshasa, kutubahiriza amasezerano ya Luanda na Nairobi. Amasezerano ya Luanda, yavugaga ko umutwe wa M23 ugomba kuva mubice wahoraga ugenzura ugasubira inyuma, nkuko byari bitegetswe kwari u kuja mwishamba rya Sabyinyo.
Mugihe M23 yaregaga ingabo za leta ya Kinshasa (Fardc), kutubahiriza amasezerano ya Luanda Fardc yarimaze kugera mubicye M23 yahoraga igenzura harimo Ibicye bya Masisi.
Ubwo Minembwe Capital News, yavugana numwe mubasirikare ba M23 yagize ati: “Ingabo za congo zamenye ingabo ninshi, muri kibumba nokuri Zone ya Masisi, ibi bitwereka neza ko urugamba rurimo gututumba.”
Kumunsi w’ejo hashize Major Willy Ngoma, yabwiye Ikinyamakuru candikirwa i Rwanda cya Bwiza.Com, ko leta ya Kinshasa nikomeza kuvunira ibiti mumatwi ntiyemere ko bakorana Ibiganiro nabo batazacyecyeka, ahubwo ko ibi byerekana neza ko Kinshasa idashaka amahoro.
Gusa abaturage baturiye Ibicye bya Masisi na Rutshuru bo mubwoko bw’Abatutsi, mugihe ingabo za FARDC ziza mubicye barimo Kandi Fardc ivanze na FDLR bo babigiriramo Ibibazo.




