Byose turabifite mu Minembwe, ariko tukabigura ku giciro gihanitse-ubuhamya
Mu gihe mu minsi mike ishize mu Minembwe batari bafite ibijyanye n’amasabune, imyunyu, isukari, amavuta n’ibindi, kuri ubu byose barabifite ariko bikagura umwe bigasiga undi.
Ni ubuhamya Minembwe Capital News dukesha umwe mu baturage baherereye muri iki gice cya Minembwe kibarizwa muri Kivu y’Amajyepfo.
Ubuhamya yaduhaye bugira buti: “Amavuta, isukari, imyunyu n’amasabune; ubu biraboneka mu masoko ya hano mu Minembwe na Mikenke. Gusa ku bigura bisabye kuba wabanje kwipanga neza.”
Yatanze Urugero avuga ko nka mbere iveri y’isukari yahoraga igurwa ku mafaranga y’Amanye-kongo angana n’igihumbi kimwe, ariko ko kuri ubu igurwa ibihumbi 10.
Naho ikiro cy’isukari cyahoraga kigurwa ibihumbi bitanu, naho ubu kukibona utanga amafaranga ibihumbi 30.
Ibyo biciro ntibyazamutse gusa kw’isukari, kuko kandi no kumunyu naho n’uko, kimwe kandi no ku mavuta n’amasabune, ndetse n’ibindi, kuko umuti umwe w’isabune wahoraga ku bihumbi bitanu, ariko ubu ku wubona bisaba kwitwaza amafaranga ibihumbi 25 kuzamura by’amanye-kongo.
Isoko y’ibi bicuruzwa yabuze kuva ubwo FARDC n’abambari bayo birukanwaga mu Minembwe, nyuma y’aho bari bakomeje kwica abasivili bo mu bwoko bw’Abanyamulenge no kubutoteza; ibyatumye Twirwaneho ifata icyemezo cyo kubatabara irarwana, irahafata; ziriya ngabo za RDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR zaharebaga zihungira kwa Mulima n’ahandi.
Kuva icyo gihe Leta yahise ifungira Abanya-Minembwe isoko, ibyaturukaga i Baraka n’i Lulenge birahagarikwa, ndetse kandi n’ibyaturuka i Uvira binyuze inzira y’i Ndondo ya Bijombo.
Gusa muri iyi minsi byongeye kuboneka, binyuze inzira uriya wavuganaga na Minembwe Capital News yatubwiye ko ari iyo mu madirishya, yagize ati: “Byaje binyuze inzira yo mu madishya, ariko n’inkakarabyo Imana yaturasiye, ishaka ku twereka ko byose bizashoboka ku bwayo.”
Uyu yanasobanuye ko n’ubwo bigifite igiciro cyo hejuru, bizeye neza ko bizagera igihe cya giciro kigahanuka.
Yakomeje avuga ko kubera ko basenga Imana yo mu ijuru itari bayari, bazagera no kubindi bitari ibi barangariye none, avuga ko bazabona imihanda myiza n’ibibuga by’indege byubatse neza.
Tubibutsa ko Abanyamulenge batuye mu karere ka Minembwe, ako AFC/M23/MRDP iheruka kugira teritware, ni abantu bubaha Imana kandi bayisenga mukuri no mu mwuka, bityo ibintu byose bakunze kubiharira Imana bakizera ko izabibagenzereza neza.