Chris, yagize icyavuga ku masezerano y’i Doha na ya Washington DC ku ntambara ibera mu Burasizuba bwa Congo.
Chris Byuzuye uzwi cyane mu Banyamulenge babaye mu gice cyo Mucyohagat i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, akaba azwiho kandi cyane ku byogusesengura inkuru ku mbuga za Minembwe Capital News, yavuze ko ‘amasezerano y’idoha ko ari ikigari kandi ko azagira uwo ashibukira.”
Nk’uko yatangiye abivuga mu butumwa bwanditse yahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, yagize ati: “Amasezerano y’i Doha na ya Washington DC n’ikigari. Kurinjye n’imbaga(umuheto) ufite uwo uzashibukana.”
Bwana Chris Byuzuye uwo abenshi mu Banyamulenge bavuga ko akorera mu kwaha k’u butegetsi bw’i Kinshasa nubwo we atabyemera, yavuze ko mbere yuko avuga kuri aya masezerano y’i Doha muri Qatar na ya Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, abanza kwibutsa abari ku mbuga za Minembwe Capital News ubusesenguzi yigeze gukora mbere.
Ubwo busesenguzi bukaba bwaravugaga ku ndege z’intambara Congo yigeze kugura zo mu bwoko bwa Sukhoi-25. Aho yavuze ko imbunda zizazishwanyaguza nazo zigiye kuboneka vuba, kandi ko nyuma y’aho bazongera bagatanga izindi, nabwo ngo bigende nk’uko bizaba byagenze ubwa mbere. Avuga ko ibyo bizakorwa mu rwego rwo kugira ngo abantu babone ko impande zose zihagaze neza, bityo hazabe kwibaza uburyo intambara izarangira!
Icyo gihe yanaciye n’umugani ugira uti: “Uhagarariwe n’ingwe avoma ashongoye.”
I Doha muri Qatar:
Chris, muri iri sesengura rye, yahise avuga ko “mbere yokurebera hamwe ibiri kubera i Doha muri Qatar kwisonga hari inyungu za Amerika.”
Avuga ko intambara iri kubera mu Burasizuba bwa Congo, ifite abayiteguye, kandi ko yateguwe n’ishyaka ry’Abademokrate muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Avuga ko ibyo Amerika yabiteguye mu rwego rwo kugira ngo yigarurire amabuye y’agaciro ari muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ahanini mu Burasizuba bwacyo.
Yahise agira ati: “Muzi intambara Amerika igize iminsi ihanganyemo n’Abashinwa ya Tik Tok. Abanya-Merika ntibashaka ko Abashinwa bakomeza kuyikoresha kuko bihita biyishyira hasi. Biyimara agaciro mu buryo bumwe.”
Yanavuze ko iyi Tik Tok ko ari imbaraga zikomeye Abashinwa bakoresha, kandi ko biri ku rwego tutabasha kumva vuba.”
Avuga ko ibyo byahereye ku b’Ademokrate, ariko k’uyu munsi ari Abarepubulikani bahanganye nabyo, kandi ko ari yo mpamvu perezida Trump yagerageje kuzamura ibicyiro by’imisoro ku giciro cya 145/% ku Bashinwa nubwo bisa nibyananiranye.
Avuga ko intambara zibera mu Burasizuba bwa Congo ari umushinga wateguwe na Amerika, ngo kuko mu masezerano RDC yarifitanye n’Abashinwa harimo kubaka imihanda, bityo bihagarika Amerika umutima.
Yakomeje avuga ko kuri uyu munsi RDC yikubise agashyi ikangukira gukorana na Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Ibyatumye iki gihugu nacyo cyihutira ukudashigikira iriya ntambara.
Avuga ko ibi byatumye kandi perezida Felix Tshisekedi wa RDC na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame bisanga ku meza y’ibiganiro, mu gihe bari baracyanye umubano.
Yageze aha ahita agira ati: “Twibaze! Ese intambara koko irahagaze cyangwa irahagarara? Igisubizo nuko intambara itari buhagarare.”
Yongeyeho ati: “None nigute idahagarara, kandi habayeho amasezerano y’amahoro?”
Yavuze ko igisubizo ngo ni uko muri
raboratware(laboratory) za Banyamerika zigiye kwiga uko intambara ihindura isura kugira ngo hagati ya perezida Felix Tshisekedi na mugenzi we Paul Kagame, umwe muri abo bombi biza mugwe nabi, maze nyuma ngo Abanya-Merika babone kugera ku ntego zabo.
Avuga ko ari yo mpamvu ariya masezerano y’amahoro, Amerika yayageneye igihe cy’amezi abiri.
Ati: Rwose, ibi, mubyitegemo ibintu bikomeye. Ndabarahiye.”
Chris Byuzuye yasoje agira ati: “Tshisekedi ibyo arimo biramushyira hanze akorwe n’isoni, cyangwa byenda bibe kubo ahanganye nabo. Nibyo natangiye mvuga ngo ‘uhagarariwe n’ingwe avoma ashongoye’.”