Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Chris, yagize icyavuga ku masezerano y’i Doha na ya Washington DC ku ntambara ibera mu Burasizuba bwa Congo.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 6, 2025
in Regional Politics
0
U Rwanda na RDC byatanze inyandiko zibanze ku masezerano y’amahoro.
83
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Chris, yagize icyavuga ku masezerano y’i Doha na ya Washington DC ku ntambara ibera mu Burasizuba bwa Congo.

You might also like

Perezida Museveni yavuze amavu n’amavuko y’intambara ya Israel na Iran, ndetse avuga n’uko yorangizwa.

Uganda: Perezida Museveni azongera yiyamamaze.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Olusegun Obasanjo.

Chris Byuzuye uzwi cyane mu Banyamulenge babaye mu gice cyo Mucyohagat i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, akaba azwiho kandi cyane ku byogusesengura inkuru ku mbuga za Minembwe Capital News, yavuze ko ‘amasezerano y’idoha ko ari ikigari kandi ko azagira uwo ashibukira.”

Nk’uko yatangiye abivuga mu butumwa bwanditse yahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, yagize ati: “Amasezerano y’i Doha na ya Washington DC n’ikigari. Kurinjye n’imbaga(umuheto) ufite uwo uzashibukana.”

Bwana Chris Byuzuye uwo abenshi mu Banyamulenge bavuga ko akorera mu kwaha k’u butegetsi bw’i Kinshasa nubwo we atabyemera, yavuze ko mbere yuko avuga kuri aya masezerano y’i Doha muri Qatar na ya Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, abanza kwibutsa abari ku mbuga za Minembwe Capital News ubusesenguzi yigeze gukora mbere.

Ubwo busesenguzi bukaba bwaravugaga ku ndege z’intambara Congo yigeze kugura zo mu bwoko bwa Sukhoi-25. Aho yavuze ko imbunda zizazishwanyaguza nazo zigiye kuboneka vuba, kandi ko nyuma y’aho bazongera bagatanga izindi, nabwo ngo bigende nk’uko bizaba byagenze ubwa mbere. Avuga ko ibyo bizakorwa mu rwego rwo kugira ngo abantu babone ko impande zose zihagaze neza, bityo hazabe kwibaza uburyo intambara izarangira!

Icyo gihe yanaciye n’umugani ugira uti: “Uhagarariwe n’ingwe avoma ashongoye.”

I Doha muri Qatar:

Chris, muri iri sesengura rye, yahise avuga ko “mbere yokurebera hamwe ibiri kubera i Doha muri Qatar kwisonga hari inyungu za Amerika.”

Avuga ko intambara iri kubera mu Burasizuba bwa Congo, ifite abayiteguye, kandi ko yateguwe n’ishyaka ry’Abademokrate muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Avuga ko ibyo Amerika yabiteguye mu rwego rwo kugira ngo yigarurire amabuye y’agaciro ari muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ahanini mu Burasizuba bwacyo.

Yahise agira ati: “Muzi intambara Amerika igize iminsi ihanganyemo n’Abashinwa ya Tik Tok. Abanya-Merika ntibashaka ko Abashinwa bakomeza kuyikoresha kuko bihita biyishyira hasi. Biyimara agaciro mu buryo bumwe.”

Yanavuze ko iyi Tik Tok ko ari imbaraga zikomeye Abashinwa bakoresha, kandi ko biri ku rwego tutabasha kumva vuba.”

Avuga ko ibyo byahereye ku b’Ademokrate, ariko k’uyu munsi ari Abarepubulikani bahanganye nabyo, kandi ko ari yo mpamvu perezida Trump yagerageje kuzamura ibicyiro by’imisoro ku giciro cya 145/% ku Bashinwa nubwo bisa nibyananiranye.

Avuga ko intambara zibera mu Burasizuba bwa Congo ari umushinga wateguwe na Amerika, ngo kuko mu masezerano RDC yarifitanye n’Abashinwa harimo kubaka imihanda, bityo bihagarika Amerika umutima.

Yakomeje avuga ko kuri uyu munsi RDC yikubise agashyi ikangukira gukorana na Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Ibyatumye iki gihugu nacyo cyihutira ukudashigikira iriya ntambara.

Avuga ko ibi byatumye kandi perezida Felix Tshisekedi wa RDC na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame bisanga ku meza y’ibiganiro, mu gihe bari baracyanye umubano.

Yageze aha ahita agira ati: “Twibaze! Ese intambara koko irahagaze cyangwa irahagarara? Igisubizo nuko intambara itari buhagarare.”

Yongeyeho ati: “None nigute idahagarara, kandi habayeho amasezerano y’amahoro?”

Yavuze ko igisubizo ngo ni uko muri
raboratware(laboratory) za Banyamerika zigiye kwiga uko intambara ihindura isura kugira ngo hagati ya perezida Felix Tshisekedi na mugenzi we Paul Kagame, umwe muri abo bombi biza mugwe nabi, maze nyuma ngo Abanya-Merika babone kugera ku ntego zabo.

Avuga ko ari yo mpamvu ariya masezerano y’amahoro, Amerika yayageneye igihe cy’amezi abiri.
Ati: Rwose, ibi, mubyitegemo ibintu bikomeye. Ndabarahiye.”

Chris Byuzuye yasoje agira ati: “Tshisekedi ibyo arimo biramushyira hanze akorwe n’isoni, cyangwa byenda bibe kubo ahanganye nabo. Nibyo natangiye mvuga ngo ‘uhagarariwe n’ingwe avoma ashongoye’.”

Tags: AmaseseranoAmerikaChris ByuzuyeDohaUbusesenguzi
Share33Tweet21Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Museveni yavuze amavu n’amavuko y’intambara ya Israel na Iran, ndetse avuga n’uko yorangizwa.

by Bruce Bahanda
June 25, 2025
0
Perezida Museveni yavuze amavu n’amavuko y’intambara ya Israel na Iran, ndetse avuga n’uko yorangizwa.

Perezida Museveni yavuze amavu n'amavuko y'intambara ya Israel na Iran, ndetse avuga n'uko yorangizwa. Umukuru w'igihugu cya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yatangaje ko intambara ihanganishije Israel, Iran na...

Read moreDetails

Uganda: Perezida Museveni azongera yiyamamaze.

by Bruce Bahanda
June 25, 2025
0
Uganda: Perezida Museveni azongera yiyamamaze.

Uganda: Perezida Museveni azongera yiyamamaze. Umukuru w'igihugu cya Uganda Yoweli Kaguta Miseveni azongera yiyamamaze mu matora ateganyijwe kuba muri iki gihugu umwaka utaha wa 2026. Ku munsi w'ejo...

Read moreDetails

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Olusegun Obasanjo.

by Bruce Bahanda
June 24, 2025
0
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Olusegun Obasanjo.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Olusegun Obasanjo. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye mu biro bye Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria. Ni kuri uyu wa...

Read moreDetails

Kabila yageze i Bukavu muri Kivu y’Epfo, menya ikihamugenza.

by Bruce Bahanda
June 24, 2025
0
Kabila yageze i Bukavu muri Kivu y’Epfo, menya ikihamugenza.

Kabila yageze i Bukavu muri Kivu y'Epfo, menya ikihamugenza. Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, asimburwa na Felix Tshisekedi uyoboye iki gihugu,...

Read moreDetails

Leta y’u Rwanda yasubije abagize igihe bavuga ko Perezida Kagame arwaye.

by Bruce Bahanda
June 24, 2025
0
Leta y’u Rwanda yasubije abagize igihe bavuga ko Perezida Kagame arwaye.

Leta y'u Rwanda yasubije abagize igihe bavuga ko Perezida Kagame arwaye. U butegetsi bw'igihugu cy'u Rwanda bwasubije abagize igihe bavuga ko umukuru w'iki gihugu ko arwaye, ndetse hari...

Read moreDetails
Next Post
Uko byifashe i Katogota ahiriwe imirwano ikomeye ku munsi w’ejo ku wa mbere.

Ku wu Mugethi bahunze, naho ingabo za FARDC zapfiriye gushyira.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?