Chuck Norris: Amateka y’Ubuzima bw’Intwari ya Sinema n’Imikino Njyarugamba Yahinduye Isi
Chuck Norris ni umwe mu banyabigwi b’ibihe byose mu ruganda rwa sinema n’imikino njyarugamba, izina rye rikaba ryarabaye ikimenyetso cy’ubutwari, imbaraga n’ubwitange mu kazi. Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu mafilime y’imirwano (action movies), yagize uruhare rukomeye mu guhindura uburyo isi yabonaga sinema ishingiye ku mirwano n’ubwirinzi.
Yavutse ku wa 10/03/1940, avukira i Ryan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amazina ye y’amavuko ni Carlos Ray Norris. Yakuriye mu buzima bworoheje, aho ubukene bwagaragaraga mu muryango we, bikaba byaramwigishije kwihangana no gukora cyane akiri muto.
Se yari umushoferi, ariko ubuzima bw’umuryango bwagiye burangwa n’ibibazo, harimo no kutabana neza kw’ababyeyi be, ibintu byagize ingaruka ku burere bwe. Nyuma y’igihe, nyina yaje kwimukira n’abana be muri leta ya California, aho ubuzima bwatangiye kugenda burushaho kuba bwiza.
Mu 1958, Chuck Norris yinjiye mu gisirikare cya Amerika (U.S. Air Force), aho yoherejwe muri Koreya y’Epfo. Ni ho yatangiye kwiga imikino njyarugamba, cyane cyane Tang Soo Do, ari na ho yakuye izina rya “Chuck”.
Agarutse muri Amerika, yakomeje imyitozo ye, aza kuba umwe mu bakinnyi bakomeye cyane muri karate, ndetse yegukana ibikombe byinshi ku rwego rw’igihugu n’isi.
Mu myaka ya 1960, yabaye umwe mu bakinnyi ba karate bakomeye ku isi. Yegukanye ibikombe byinshi, ndetse aba umutoza w’ibyamamare bitandukanye, harimo abakinnyi n’abahanzi.
Yaje no gushinga amashuri yigisha martial arts, ibintu byamugize umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu kwamamaza iyi mikino muri Amerika no ku isi.
Izina rya Chuck Norris ryatangiye kwamamara cyane muri sinema nyuma yo gukina muri filime Way of the Dragon (1972), aho yakinanye n’icyamamare Bruce Lee. Uyu mukino wabo w’imirwano wabereye i Roma wabaye umwe mu zizwi cyane mu mateka ya sinema.
Nyuma yaho, yakinnye muri filime nyinshi zakunzwe zirimo:
Missing in Action
Delta Force
Lone Wolf McQuade
Izi filime zamugize icyamamare gikomeye mu myaka ya 1980 na 1990.
Mu 1993, yatangiye gukina mu ruhererekane rwa televiziyo Walker, Texas Ranger, rwamaze imyaka myinshi ruri ku isonga mu zikunzwe cyane. Muri uru ruhererekane, yagaragazaga ubutwari, ubutabera n’indangagaciro z’umutekano, ibintu byatumye arushaho gukundwa n’abantu benshi ku isi.
Chuck Norris yashakanye inshuro ebyiri, agira abana benshi. Uretse sinema, yitaye cyane ku bikorwa by’ubugiraneza, cyane cyane binyuze mu muryango yashinze witwa Kickstart Kids, ugamije gufasha urubyiruko kwiga imyitwarire myiza binyuze muri karate.
Ni umuntu kandi uzwiho gukomera ku mahame ye, harimo ukwemera kwe n’imyitwarire iganisha ku ndangagaciro.
Mu buzima bwe bwose, yahawe ibihembo byinshi by’icyubahiro kubera uruhare rwe mu myidagaduro no mu mikino njyarugamba.
Yanabaye icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, aho yagiye avugwaho inkuru z’urwenya zizwi nka “Chuck Norris Facts”, zamugize umuntu ukundwa n’ibisekuru bitandukanye.
Chuck Norris azahora yibukwa nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guhindura sinema y’imirwano no guteza imbere martial arts ku isi.
N’ubwo imyaka igenda ishira, izina rye rikomeje kubaho mu mateka, mu mafilime yasize, no mu buzima bw’abantu benshi yateye imbaraga zo kwigirira icyizere, kwirwanaho no gukunda umurimo.
Ku munsi w’ejo ni bwo inkuru y’urupfu rwe yatangajwe.
Mu butumwa bwuzuyemo akababaro, umuryango we uri mu babanje gutangaza aya makuru wagize uti:
“N’umutima uremerewe cyane, umuryango wacu uratangaza urupfu rutunguranye rw’umuvandimwe wacu Chuck Norris, wapfuye ejo mu gitondo.”
Urupfu rwa Chuck Norris rwateje agahinda gakomeye mu bakunzi be ku isi yose, aho benshi bakomeje kumwibuka nk’umukinnyi w’icyamamare wagize uruhare rukomeye mu mafilime y’imirwano no mu myidagaduro muri rusange.
Akaba apfuye afite imyaka 86 y’amavuko.






