Cibitoke: Inama y’Igitaraganya yatumijwe n’Ubuyobozi mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego muri Kivu y’Amajyepfo
Amakuru aturuka mu ntara ya Cibitoke mu Burundi aravuga ko Musitanteri w’iyi ntara, Najeneza Eloj, yatumije inama y’ingenzi yihutirwa, mu gihe imirwano ikomeje gukara mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Iyi nama irabera kuri Zone ya Rukana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 06/12/2025, nk’uko amasoko ya Minembwe Capital News abyemeza.
Iyayobowe na musitanteri aho ihuriramo abaturage bo mu gace ka Rukana begereye umupaka w’u Rwanda na RDC, ahavugwa imirwano ikaze hagati y’ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo barimo FDNB y’u Burundi, FDLR, na Wazalendo, barwana n’umutwe wa AFC/M23.
Iyi nama yaturutse ku mpungenge z’umutekano w’abaturage, nyuma y’uko ku munsi wabanje ibisasu bivuye muri Congo byaguye ku butaka bw’u Burundi mu Rugombo, bigahitana umwana muto.
Andi makuru yizewe avuga ko ingabo z’u Burundi zakomeje kurasa ibisasu bikomeye ku butaka bwa Congo kuri uyu wa gatandatu. Byibuze ibisasu bine bimaze kuraswa, bibiri muri byo bikagwa ahitwa Murengezi, aho byangije amazu y’abaturage, mu gihe ibindi byaguye kuri Paruwasi Gatolika, byangiza inyubako y’iyo Kiliziya.
Iyo nama ije mu gihe abaturage bo mu nkengero z’umupaka bari mu bwigunge n’impungenge z’umutekano, ku bw’iyo mirwano ikomeje kwambukiranya imipaka yombi.





