Colonel Alexis Rugabisha, yongeye kugaruka mu Minembwe.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 04/ 07/2023, saa 12:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ahagana isaha za saine zigitondo cyokuruyu wa kabiri nibwo indege yarimo Colonel Alexis Rugabisha, yituye kukibuga c’indege cya Minembwe, ikibuga gikunze kwitirigwa Honorable Muhoza Gisaro. Abandi bita iki kibuga ko arikibuga c’indege gikuru cy’i Mulenge.
Colonel Alexis Rugabisha, agarutse mu Minembwe mugihe yaramaze amezi arenga abiri atabarizwa muri 12ème Brigade bamwe bavugako yoherejwe gukorera mubice byomuri Provence ya Tanganika ahahoze ari muri Katanga ariko nkuko amakuru abivuga uyu musirikare womungabo za FARDC ava mu Minembwe yahise aja Kinshasa bikavugwa ko yaragiye kw’ivuza amaso, murico gihe yageze i Lubumbashi aho yaragiye kubonana n’a Gen Pacifique Masunzu.
Nyuma yokwivuza yahise yerekeza i Nairobi, mumurwa mukuru w’igihugu ca Kenya ahari urugo rwe. Mumakuru yizewe Minembwe Capital News, imaze guhabwa nuko kuwambere wicyumweru gishize tariki 26/06/2023 nibwo yituye kukibuga c’indege cya Jomo Kenyatta. Aho bivugwa ko yari gusezera umuryango we urihafi kwerekeza muri Leta z’Unze Ubumwe Za Amerika. Kuwakane tariki 29/06/2023, yaramaze kugera i Goma , mumujyi mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Alexis Rugabisha, aza mumajwi yabenshi baturiye Imulenge nkumusirikare w’intambara nimugihe igihe kinini yamaze mu Minembwe akagace kagiye kabamo intambara zihuza abaturage b’Irwanaho nabasirikare ba Republika ya Democrasi ya Congo FARDC. Ubundi ugasanga habaye intambara ya Mai Mai nabaturage b’Irwanaho.
Ubwo aheruka mu Minembwe mukwezi kwa gatatu yariyamaze gutangaza ko adashaka abaturage b’Irwanaho mubice bya Kabingo nimugihe kandi yaraheruka gukozanyaho nabaturage b’Irwanaho tariki 29/12/2022, intambara yasize abaturage b’Irwanaho bazengurutse akarere ka Minembwe kose aha uyu musirikare yaje kwiyambaza ingabo za Barundi.
Aka karere ka Minembwe homuri teritware ya Fizi, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, kongeye kubamo ituze mugihe Brig Gen André Ohenzo Oketi, yaramaze kuhagera, umusirikare ushimwa nabaturage ba moko aturiye Imulenge ko ari umusirikare ujana namahoro ahageze hose.
Nawe buliya yaragowe yakomeje kuvugwaho Byinshi nukwitonda ukuri kuzagezaho kumenyekane ibye ave murugabangabo
Gusa banyiriki kinyamakuru muzagerageze kuzajya mwandika inkuru mwatohoje
Kugirango bifashe ababakurikira.
Tunyagisha nako Rugabisha ubwoko yongeye kujya kubuza amahoro abaturage b’Imirenge natereba neza azahasiga umutwe!!!!!