Colonel Autoproclamé, wo muri Wazalendo, mu mutwe wahoze witwa Maï Maï Biroze Bishambuke, yishwe atemaguwe n’abaturage bo muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Colonel Autoproclamé, yiciwe neza mu gace gaherereye muri Localité ya Sebele, Grupema ya Basikalangwa, muri Secteur ya Ngandja, muri teritware ya Fizi.
Nk’uko bya vuzwe uyu wahoze ari umuyobozi mukuru muri Maï Maï Biroze Bishambuke, yazize kw’iba ihene, iyo bivugwa ko ya yibye mu gitondo cyo ku itariki ya 03/02/2024. Bikavugwa ko ya yibye ku rugo rw’umuturage uturiye Localite ya Sebele, muri teritware ya Fizi.
Ay’amakuru yemejwe n’u muyobozi w’iyo Localite ya Sebele, bwana Chef Sungula Piema Alias Bayoma, watangaje ko Colonel Autoproclamé, ko yishwe acyiwe umutwe n’abaturage, nyuma y’uko ngo abaturage bari bagize uburakari ba mu irukaho birangira ba muhurijeho imihoro bamutema umutwe avamo umwuka wabazima.
Chef Sungula Piema Alias Bayoma, yagize ati: “Colonel Autoproclame yishwe n’Abaturage nyuma y’uko mufatanye ihene yari yibye. Bahise ba mutema umutwe, barawucya.”
Yakomeje agira ati: “Abaturage bari barakaye bananiwe kwihangana. Uwishwe bamu icyanye n’ihene ayifashe mu ntoki.”
Ibi ntacyo Wazalendo bo muri ibyo bice barabitangazaho, usibye ko bivugwa ko abarwanyi bari kumwe na Colonel Autoproclame ko bahise ba burirwa irengero.
Bruce Bahanda.
Yakirwe nuwo yakoreye