Col. Gakiza, Umusirikare Watabarutse Ariko Asigira Abanyamulenge Urwibutso Rudashira
Colonel Immobile Gakiza, umwe mu basirikare b’Abanyamulenge bagize uruhare rukomeye mu mateka y’umutekano n’impinduka za politiki muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), ni umwe mu ntwari zakoreye igihugu kugeza ku munota we wa nyuma. Yatabarutse tariki ya 17/11/2014, aguye ku rugamba mu gihe ingabo za Leta zari mu mirwano ikaze n’inyeshyamba za Mai-Mai muri teritware ya Shabunda, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Yaguye ahitwa i Lutika muri teritware ya Shabunda, ubwo umutwe wa Mai-Mai wagabaga igitero gikomeye ku ngabo yari ayoboye. Abari kumwe na we bavuga ko yarashwe n’abanzi mu gihe bari mu bikorwa byo kwagura umutekano.
Col. Gakiza yavukiye kandi akurira mu misozi y’i Mulenge, ahazwi nk’iwabo w’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo. Umwe mu bagize umuryango we yabwiye Minembwe Capital News ubuhamya bukomeye. Yagize ati:
“Mu 1992 Gakiza yavuye mu Minembwe ajya i Milimba. Agezeyo, umuhanuzi w’Umupfulero amubwira ko amubonye yikoreye igupfwa kandi ko atazaritura hasi.”
Iri gupfwa mu buhanuzi ryasobanuraga ko azabaho ari umusirikare kugeza ku munsi wo gupfa kwe. Kuri Gakiza, byahindutse ukuri.
Mu 1993, Gakiza yerekeje mu Rwanda, aho yifatanyije n’ingabo za FPR Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Mu 1996, ubwo impinduramatwara ya AFDL yatangiraga, yambukanye n’abandi basirikare b’inkoramutima b’Abanyamulenge berekeza muri Congo mu rugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Mobutu. Akigera mu mashyamba ya Congo nta peti yari afite, ariko kubera ubuhanga, ubutwari no kwitangira abandi, yazamuwe mu ntera kugeza ku rwego rwa Colonel.
Col. Gakiza yakoze ibikorwa bikomeye bya gisirikare mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Epfo birimo:Fizi, Uvira, Mwenga, Walungu na Shabunda.
Yanagiye atabara ahari hadutse ibibazo bikomeye, cyane cyane mu duce twa Bibogobogo, kuko hari ubwo yatanze umusaada mu ngabo za Col. Nyamushebwa, no mu bice bya Mibunda na Kirisi, aho yakoranaga n’ingabo zaho mu gucungira abaturage umutekano.
Abamuzi bavuga ko yari umuntu wicisha bugufi, ugira neza, ukunda abaturage, kandi wiyumvaga mu kibazo cy’Abanyamulenge kurusha undi wese.
Col. Gakiza yari mu itsinda rizwi ry’abasirikare barenga 15 ryaturutse ku Ndondo ya Bijombo, ryari rihagariwe n’abarimo: Lt Gen Makanika, Major Kagigi, n’abandi bo mu nzego z’icyo gihe. Bavuga bagiye kubohoza umujyi wa Bukavu, aho Gakiza yamenyekanye nk’umwe mu basirikare badatinya urugamba.
Mu 2008, Col. Gakiza yagize uruhare runini mu guhashya imitwe ya Mai-Mai, cyane cyane iya Col. Ndamushobora, wari watangiye imvugo zikwirakwiza urwango avuga ko azasubiza Abanyamulenge muri Ethiopia “abanyujije mu mugezi wa Nile.”
Gakiza n’ingabo yari ayoboye bashoboye guhosha icyo gitero, bituma abaturage bo mu Minembwe bakomeza kubona amahoro.
Col. Gakiza yasize izina rikomeye mu mitima y’Abanyamulenge n’abatuye Kivu y’Amajyepfo. Abamuzi bemeza ko yari:Umugwaneza, umutoni ku baturage, umusirikare ukunda igihugu, umuntu wubaha ubwenegihugu n’uburenganzira bw’Abanyamulenge
Nubwo yapfiriye ku rugamba, izina rye riracyibukwa nk’irya nyakwigendera waharaniye amahoro mu bihe byari bikomeye kurusha ibindi.







