Col. Gapanda yitabye ubuyobozi bwa Secteur nyuma y’impamvu zikomeye z’iperereza
Colonel Gapanda, uyobora imwe mu maregima y’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) mu ntara ya Ituri, yitabye ku cyicaro cya Komanda wa Secteur giherereye i Bunia, mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 18/11/2025, nyuma y’aho hagaragaye amakuru akomeye akiri gukorwaho iperereza.
Ibi bije nyuma y’uko umusirikare w’ipeti rya Captain, wari uyoboye kompanyi aguye mu gico cyagabwe n’abarwanyi ba CODECO, we n’abandi basirikare barindwi bahasiga ubuzima, harokoka umwe wenyine.
Amakuru dukesha inzego z’umutekano avuga ko uyu Captain yari amaze igihe gito avuye mu yindi regima, aho yatanze umusada mu ya Col. Gapanda. Ku munsi w’icyo gitero, yari yahamagawe n’abashinzwe imicungire y’ifaranga mu ngabo (S4) ngo aze gufata amafaranga y’abasirikare ayoboye.
Bagize bati:
“Yari yaje gufata amafaranga y’abasirikare be, akaba yarahamagawe n’abashinzwe guhemba. Akimara kuyahabwa yahise yerekeza aho yakoreraga mbere, ariko ageze mu nzira ahura n’igico cy’abarwanyi ahasiga ubuzima.”
Uwasigaye akiri amahoro muri icyo gico we yatangaje ko bari bahamagawe n’ubuyobozi bwa regima ya Col. Gapanda, ariko amakuru yizewe Minembwe Capital News yabonye yo agaragaza ko ubwo uriya Captain yahamagarwaga, Col. Gapanda ubwe ntiyabimenye kandi ntiyabonanye na we.
Nyuma y’uru rupfu rutunguranye rwatangiye gukekwa ko rufite aho ruhuriye n’abashinzwe imicungire y’ifaranga z’abasirikare, bamwe mu basirikare bashinzwe guhemba mu regima ya Col. Gapanda bahise bahamagazwa i Bunia kuri Secteur kugira ngo bisobanure. Ibi ni na byo byahise bituma Col. Gapanda ubwe asabwa kwitaba ubuyobozi bwa Secteur ku wa Kabiri tariki 18/11/2025.
Hari amakuru yari yatangiye gukwirakwira ko uyu muyobozi yahamagawe i Kinshasa, ariko inzego z’umutekano zabwiye Minembwe Capital News ko ibyo atari byo, ko ahubwo ari kwitaba ubuyobozi bwa Secteur i Bunia nk’uko bisanzwe mu mikorere y’ingabo.
Iperereza riracyakomeje, mu gihe ubuyobozi bw’ingabo mu Ntara ya Ituri burimo gushaka kumenya icyihishe inyuma y’uru rupfu n’uko amafaranga y’abasirikare yari acunzwe.






