• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, September 10, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Col. Michel Rukunda, wa mamaye kw’izina rya “Makanika,” yongeye kwandika amateka nimugihe yongeye guhishura ibikorwa bibi bya leta ya Kinshasa.

minebwenews by minebwenews
December 19, 2023
in Regional Politics
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uyoboye Twirwaneho, Colonel Rukunda Michel, wa mamaye kw’izina rya Makanika, yongeye kwandika amateka ni mugihe yahishuye ukuri kw’ibikorerwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ni mukiganiro uyu musirikare w’Ikirenga mu Banyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi, yakoranye n’u umunyamakuru Faustin Byiringiro, kuri Channel ya “Mukirambi Tv 1.” Kiriya kiganiro cyakozwe mumpera zakiriya Cyumweru dusoje muri uku kwezi kwa 12/2023.

Iki Kiganiro Colonel Makanika, yagikoze ubwo yari muruzinduko mu Minembwe avuye mu Bijabo.

Umunyamakuru yabanjye kumusaba kwibwira abakurikiye ikiganiro, maze Colonel Rukunda Michel, ati: “Amazina yanjye y’ukuri ni Rukunda Michel, naho irya “Makanika,” nizina niswe ndi mukazi, muyandi magambo ni iritazirano.”

Michel, yabajijwe icyaba cyatumye agera mu Minembwe, nawe ati: “Nageze mu Minembwe k’u wa Kabiri, tariki 12/12/2023, naje guhumuriza abaturage b’Irwanaho. Twirwaneho ikora akazi ku butabazi kandi ibikorwa byabo biba henshi, rero naje kwifatanya nabo kuko ninjye muyobozi wabo.”

Tubibutsa ko mu Minembwe haheruka kugabwa ibitero bigabwe n’Inyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï, FDLR n’Imitwe igizwe n’Insoresore z’Abarundi. N’i bitero byari byagabwe mu nkengero za Komine Minembwe, bisiga byangirije ibintu byinshi by’abaturage, tariki 08-12/12/2023.

Muricyo kiganiro, Colonel Rukunda Michel, yagarutse no kuntambara yagiye ibera mu misozi miremire y’Imulenge, avuga ko yagiye ihindura isura ariko ahanini bigakorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ati: “Murabizi ko Intambara yishe abantu benshi Imulenge, leta yagiye iyita amazina rimwe bakavuga ko ariyabahinzi n’aborozi, ubundi ngo n’intambara y’ikibandi, biriya babikoraga kugira ngo ukuri kutamenyekana ariko ukuri ntikwihisha. Leta niyo nyiribibi byose n’ubwicanyi bwabaye muri aka Karere. Twirwaneho rero yabayeho kugira ngo ihagarike ubwicanyi bwarimo bukorerwa Abanyamulenge.”

Makanika, yanahishuye Twirwaneho abaribo? Ati: “Twirwaneho n’abaturage bose bafite ishaka ryo kurenganura abarengana. Umuntu wese ukunda Imulenge ni Twirwaneho.”

“Turabizi ko hari abaharabika Twirwaneho, abakora ibyo nibarya barinyuma y’ibibi bikorerwa Abanyamulenge ni ibigoryi. Agaciro Umunyamulenge afite kuri none agakesha Twirwaneho.”

“Haricyo ndota kandi mbona n’uko muri aba bari muri Twirwaneho hari Intwari zizakora ibirenze ibyo twakoze . Ndabizi neza ko hazavamo abagabo bazakamira igihugu.”

Colonel Rukunda Michel, yagize nicyo avuga ku baturanyi ba Banyamulenge ahanini yavuze ku Bapfulero. Yagize ati: “Mu Bapfulero harimo bamwe bazima kandi bapfira ubusa ariko kandi harimo nabicanyi. Abapfulero ni Abaturanyi bacu tuzabana iteka kugeza Yesu agarutse kw’Isi.”

Umunyamakuru yongeye kumutera ikibazo ku basirikare ba FARDC bicwa bazira ko ari Abanyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi, bamwe muribo bicwa barashwe abandi bakabatwika ndetse kohari nabagiye baribwa.

Michel ati: “Ntabyinshi no vuga kuri FARDC, kimweho sinoyisubiramo kumpamvu imwe n’uko ari igisirikare cy’ikibandi. Bariya si abasirikare b’igihugu hubwo n’Abajura babi. Nigute wavuga ko urinda abaturage utazi agaciro kabo?”

“Umusirikare wabonye benewabo bapfa bazira ubwoko bwabo ariko ntatabare mbarahiye ko bazabibazwa igihe nikigera.”

Umunyamakuru ntiyahejwe no kumubaza ku matora ateganijwe kuba muri RDC, tariki 20/12/2023, Michel Makanika, yagize ati: “Ibya matora ntibyaturaza inshinga ikituraje inshinga ni umutekano wa baturage! Nigute wakwiruka mu by’amatora abaturage bari kwicwa? Yewe n’abatora bari bakwiye kubireka bakabanza gushaka umutekano.”

Yarangije avuga icyakunda “Nkunda Imana, nkongera nga kunda Abanyamulenge n’Imulenge.”

Colonel Rukunda Michel Makanika, yatabaye Abanyamulenge barimo bicwa bazira ubwoko bwabo Abatutsi, ahagana mu mwaka w’2019, akaba yarahoze mu gisirikare cya FARDC. Kuri ubu amaze kugarukana umutekano mu bice byinshi byo mu misozi miremire y’Imulenge. Gusa uwica Abanyamulenge we aracyabanguye inkota n’ubwo Twirwaneho ya Colonel Makanika igenda imuca intege nk’uko bivugwa na Banyamulenge.

Rurambo, Icyohagati, Bibogobogo, Mibunda na Minembwe, n’i bice birimo Twirwaneho iyobowe na Colonel Rukunda Michel, aho y’ungirijwe na Colonel Charles Sematama, wamamaye kw’izina rya “Intare Batinya.”

Bruce Bahanda.

Tags: Col. Michel RukundaMikanikaYongeye kwandika amateka nimugihe yongeye guhishura ibikorwa bibi bikorwa na leta ya Kinshasa
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post

Maneno ambayo yame shamiri sana kwenye kampeni nchini DRC, kwa hawa kandidati wa 2 wa uraisi: "Moïse Katumbi na Félix Tshisekedi."

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?