Umwanya wa Colonel Alexis Rugabisha muri 12ème Brigade, waba ugiye guhabwa Colonel Ekyembe.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 06.06.2023, saa 2:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Colonel Ekyembe, byavuzwe ko ariwe uza kungiriza Brigadier General André Ohenzo Oketi, ureba 12ème brigade ikorera mumisozi miremire y’Imulenge.
Ekyembe niwe warebaga Ibatayo ikorera i Lundu ho muri Village ya Chef Bikino, Secteur ya Lulenge homuri teritware ya Fizi, muntara ya Kivu yamajy’Epfo mugihugu ca Republika ya democrasi ya Congo.
Uyumugabo akaba yarazwi mubice byo muri teritware ya Mwenga nimugihe yakoreye igihe kirekire mugace ka Mikenke ndetse na Kamombo.
Akaba atsimbuye kuruyu mwanya Colonel Alexis Rugabisha, uheruka kuva vuba mugace ka Minembwe yerekeza i Kinshasa. Amakuru akomeza avuga ko Rugabisha ko yoba yaragiye kwivuza amaso nkuko byavuzwe ko Alexis Rugabisha yatumwe i Kalemi ho muntara ya Tanganika, ariko akaza gukomeza urugendo agana i Kinshasa aho amaze amezi agera kurabiri.
Ubwo iyinkuru yageraga kuri Minembwe Capital News, byavuzwe ko Col Ekyembe kurubu ari mugace ka Uvira, aho yagiye kureba urugo rwe ariko bivugwa ko yaba agiye kuzamuka vuba kugira asigare mumwanya wa Brigadier General André Ohenzo Oketi, wahamagawe munama y’umutekano iteganywa kuzabera i Bukavu ahazwi nkumurwa mukuru w’intara ya Kivu yamajy’Epfo.
Aha i Bukavu, harategurwa inama y’umutekano mugihe muriyintara hakomeje kuvugwa amakuru ko ingabo za Fardc nimitwe yitwaje intwaro irimo Mai Mai n’a FDLR bakomeje kwisuganya berekeza i Kamanyola ho muri teritware ya Walungu. Aka gace nagace gahanye imbibi nigihugu cu Rwanda.
Nimugihe kandi aha Kamanyola harangiye Ibiganiro byahuje abashinzwe Umutekano nabahatuye bikavugwa ko bari baje gukangurira abashinzwe Umutekano murako gace kuba maso maze birangira bahasize ingabo ninshi harimo n’a FDLR ndetse n’a Mai Mai.