Colonel Gafirita, ni kuri iyi tariki yatabarukiyeho, menya uwariwe.
Hari mu gitondo cyo ku Cyumweru, ku itariki ya 30/07/2017, nibwo amakuru yacicibikanye ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye, avuga ko Colonel Gafirita yitabye Imana aguye mu mirwano ingabo za RDC zari zihanganyemo n’abarwanyi ba Maï Maï, mu bice byo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko ayo makuru yabivugaga nuko Colonel Gafirita yapfuye nyuma yuko ingabo yari ayoboye zari zimaze iminsi igera kuri irindwi ziri mu mirwano idahagarara.
Amakuru akavuga ko yaje kugwa mu gico (ambush) cy’umwanzi, ubwo yari ageze mu gace kitwa Nyamilima aza ku murasa ahita anarangirizaho, kuko ntiyegeze agezwa mu bitaro.
Urupfu rwa Col Gafirita wari witezwemo byinshi ku gihugu n’Abanyamulenge avukamo, rwashenguye imitama yabenshi ahanini kubera ko yari umusirikare w’intwari kandi wari uzwiho ubwenge bwo kuyobora neza ndetse kandi akaba yarazi kubana n’abandi neza.
Colonel Gafirita yinjiriye igisirikare mu Rwanda mu 1994. Yarwanye intambara zitandukanye, uherereye ku ntambara ya AFDL, iya RCD, igihe cya Bukavu ubwo Colonel Jules Mutebutsi yahafataga, ndetse n’izindi zitandukanye zagiye ziba muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ku basirikare ba banye nawe bagiye bamuvugaho ubutwari ndetse kandi ngo yarangwaga n’ishyaka ryo gukunda igihugu no kuba ndetse yarakunda n’ubwoko bwe Abanyamulenge.
MCN.