
CENI Yongeye Iminsi 15 Yogutanga Amakarita Kubaturage, bikigihugu ca Republika iharanira democrasi ya.
Amakuru agera kuri Minembwecapital News nuko,CENI ( Commission électorale nationale indépendante) yongeye iminsi cumi nitanu (15), yogutanga ama carte d’ électeur kubaturage bo muntara zikurikira: Kasai oriental, Kasaï central, Haut Lomami, Kasaï, Lualaba, Tanganyika, Sankuru, Haut katanga.
Abahagarariye iyi Commision Électorale Indépendante (CENI), mwitangazo ryabo ryagiye ahagaragara kumunsi wejo wokw’itariki 24/02/2023, bagize bati: “Habayeho kutageza ibikoresho kugihe kuma Centre atanga Carte d’électeur akaba ariyo mpamvu Iminsi yigijwe imbere kugeza ku 10/03/2023, aho iki gikorwa cyari kigomba guhagarara kumunsi wejo washize tariki 24/2/2023.”
Nano kandi CENI ikaba yavuzeko haribindi bihugu birimo aba Congomani nabo bongewe iyo minsi yogufata ama carte. Ibyo bihugu bikaba ari France, Africa yepfo n’Ubwongereza.
Abaturage bo mubwoko bwa b’Atutsi(Abanyamulenge), muburasirazuba bw’iki gihugu ca Republika iharanira democrasi ya, bakaba bakomeje gukorerwa urugomo rimwe narimwe bakarwana intambara kugirango babone iyi carte d’ électeur, ibi babikorerwa abayobozi bareberera , ikibabaje nuko CENI mubyo yavuze itigeze ibivugaho kandi ibibona buri munsi.
CENI ikaba yavuzeko ama Centre yokwiyandikisha arenga 7,669 ariyo agenderewe muriyo minsi yongeyeho yokwiyandikisha kwa baturage .
Mugihe iyi Commision Électorale Indépendante (CENI), isohoreye ibindi bishasha harabakomeje kwibaza impamvu itavuga ikibazo cab’Atutsi muburasirazuba bw’iki gihugu, nimugihe hamwe nahamwe hagiye haba urugomo rwibasira Tutsi nko muri Kamanyora, Kalemi, Nyangezi nahandi, ab’Atutsi (Abanyamulenge), bagiye bafungwa abandi bagakubitwa bakitwa Abanyarwanda abandi bakitwa Abarundi.
Tubibutsa ko no muri Plaine delà Ruzizi habaye iki kibazo cibasira abaturage baka gace aho barimo bitwa ab’Arundi kandi araba Congomani.