Congo yagiye gutakambira u Burundi.
Ku munsi w’ejo ku wa kabiri, tariki ya 25/03/2025, umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba, aho yagiye ari intumwa ya perezida Felix Tshisekedi wa Congo.
Ni amakuru yashyizwe hanze na perezidansi y’u Burundi, nk’uko yabitangaje ivuga ko Kayikwamba yazaniye Ndayishimiye ubutumwa bwa mugenzi we.
Gusa, iyi perezidansi y’u Burundi ntabyinshi yatangaje kuri uru ruzinduko rw’uyu minisitiri w’ubanye n’amahanga wa RDC.
Uru ruzinduko rwe icyakora rwabaye nyuma y’ukwezi kumwe perezida Evariste Ndayishimiye avuye i Kinshasa muri RDC, mu ruzinduko rwari rugamije kurebera hamwe ubufatanye hagati y’ingabo z’u Burundi n’iza leta y’i Kinshasa (FARDC) murugamba zirimo rwo kurwanya umutwe wa m23.
Amakuru kandi avuga ko muri urwo ruzinduko aheruka kugirira i Kinshasa yarwishyujemo Tshisekedi amafaranga y’abasirikare yamwemereye kugira ngo bamufashe kurwanya m23.
Kuva mu mwaka wa 2023 kugeza muri uku kwezi turimo muri uyu mwaka wa 2025, u Burundi bumaze kohereza mu Burasizuba bwa Congo abasirikare bagera ku bihumbi 15 bibumbiye muri batayo 20.
Izi ngabo icyakora nta kinini zirafasha RDC, kuko kuva mu mpera z’umwaka ushize ihuriro ry’Ingabo zayo zatakaje uduce twinshi twingenzi turimo umujyi wa Bukavu n’uwa Goma kuri ubu igenzurwa na m23.
Ni mu gihe kandi uyu mutwe wa m23 wegereje gufata n’imijyi irimo uwa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo n’uwa Kisangani ho mu ntara ya Tshopo.
Kuri ubu ntiharamenyekana ikigenza Kayikwamba i Bujumbura mu Burundi, ariko nk’uko amakuru yo kuruhande abivuga uru ruzinduko rwe rugamije gusaba iki gihugu imbaraga, haba muburyo bw’igisirikare n’ubwa dipolomasi.