Corneille Nangaa Ashinja Ubutegetsi bwa Kinshasa Gutesha Agaciro Amasezerano y’Amahoro
Muri uyu mwaka wa 2025, mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhura n’amakimbirane akomeye n’umutekano muke, zimwe mu mpande zagize uruhare mu biganiro by’amahoro zatangaje ko zahisemo inzira y’amahoro, zishingiye ku nshingano zo kurengera ubuzima bw’abaturage no kubungabunga ejo hazaza h’igihugu.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Corneille Nangaa yavuze ko iryo hitamo ritari ryoroshye, ndetse ko rimwe na rimwe ryababaje bitewe n’ibitambo byatanzwe, ariko akagaragaza ko ryari ingenzi kandi ridashobora kwirindwa. Yongeyeho ko impande zagiranye ibiganiro n’ubutegetsi bwa Kinshasa zabikoze mu mwuka w’ukuri n’ubushake bwiza, zigamije gushaka ibisubizo birambye.
Iyo nzira yagejeje ku masezerano atandukanye yashyizweho umukono muri uyu mwaka wa 2025, arimo:
Itangazo rihuriweho ryashyizweho umukono mu kwezi kwa Kane;
Itangazo rigena amahame ngenderwaho (Déclaration des principes) ryo mu kwezi kwa Karindwi;
Uburyo bwo kurekura imfungwa bwemejwe mu kwezi kwa Cyenda;
Uburyo bwo kugenzura no gushyira mu bikorwa agahenge bwashyizweho mu kwezi kwa Cumi;
N’Amasezerano-shingiro (Accord-cadre) yasinywe mu kwezi kwa Cumi n’Umwe.
Gusa, nk’uko Corneille Nangaa abivuga, ibyiringiro byari byatanzwe byaje guhagarara mu buryo bubabaje. Yashimangiye ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwihutiye kwiyereka isura bwari busanzwe buzwiho: kutubahiriza ibyo bwiyemeje, no kubeshya abaturage. Yagize ati: “Ni ubutegetsi bushingiye ku binyoma n’amasezerano adafite ishingiro.”
Ku bijyanye n’ikibazo cy’umutekano muke n’imvururu byugarije RDC, Corneille Nangaa ashimangira ko ari ikibazo nyakuri cy’Abanye-Congo, kandi ko gushakira ibisubizo hanze y’igihugu ari ukwiyobagiza ibimenyetso aho gukemura imizi y’ikibazo. Avuga ko ubu ari uburyo ubutegetsi bwa Kinshasa bukoresha mu kuyobya rubanda no guhisha intege nke z’imiyoborere yabwo.
Yongeyeho ko kwirukira mu mahanga gusabiriza inkunga no kwitotomba bitazigera bikemura ibibazo by’imbere mu gihugu birimo: ubwicanyi n’itsembabwoko, umutekano muke udashira, amakimbirane ashingiye ku moko, ruswa n’ubukene bukabije, imvugo z’urwango n’ivangura, kunyereza umutungo wa Leta, ubujura bwo mu mijyi, ndetse n’isuku nke ikomeje kubangamira imibereho y’abaturage.
Iri tangazo rije mu gihe RDC ikomeje guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano n’imiyoborere, rikagaragaza ishusho y’ukutizerana gukomeje kuranga umubano hagati y’impande zihanganye mu burasirazuba bw’igihugu.







