Corneille Nangaa Yasobanuye Ifatwa rya Uvira, Ahakana Ubufasha bw’u Rwanda
Amakuru mashya aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemeza ko ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ryamaze kwinjira mu mujyi wa Uvira, umwe mu mijyi ikomeye muri Kivu y’Amajyepfo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ibinyamakuru n’abaturage b’i Uvira bakomeje gutangaza ko igisirikare cya FARDC n’ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo byataye ibirindiro mu bice bitandukanye muri Uvira, ibintu byakururiye impaka n’impungenge mu nzego za Leta ya Congo.
Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya, yatangaje ko Leta irimo gukurikiranira hafi ibiri kubera ku murongo wa Kamanyola – Uvira, ahaherutse kumvikana ibisasu bivugwa ko byaturutse mu bihugu by’abaturanyi.
Muyaya yavuze ko habaye inama iyobowe na Minisitiri w’Intebe, iganira ku bibazo bikomeje guhungabanya umutekano mu burasirazuba, anashimangira ko basaba raporo z’amashyirahamwe mpuzamahanga nka CICR kugira ngo basobanukirwe neza ingaruka z’ibyo birimo kuba.
Yashinje u Rwanda “gushaka gushoza intambara y’akarere”, ashimangira ko ibitero bikomeje kugera no ku butaka bw’u Burundi, ibyo avuga ko bagiye kugeza ku bagerageza guhuza impande zihanganye.
Gusa, yihanangirije abaturage n’itangazamakuru “kudafatana uburemere ibihuha bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga”, avuga ko ku rugamba ibintu bishobora guhinduka buri saha.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yahakanye ibyo Muyaya yavuze, abitangaza nk’ibinyoma birarambiraniye.”
Yagize ati:
“DR Congo ntishobora kuvuga ko irimo kugenzura agahenge mu gihe ari yo irimo kukica. Nta n’ubushake na buke ifite bwo kubahiriza amasezerano ya Washington yasinywe mu minsi ishize.”
Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, Corneille Nangaa, yemeje ko ingabo zabo zari zimaze kwinjira Uvira mu masaha y’ijoro, avuga ko babikoze hagamijwe “gushyiraho umutekano uhamye” nyuma y’uko abaturage bamuhamagaye bamutabaza.
Nangaa yavuze ko: Ingabo za FARDC zahungiye mu bice bitandukanye,
Wazalendo basigaye barwanira inyungu zabo bwite,
Ymeza ko abaturage babakiriye batabarwanya.
Yongeye guhakana ko u Rwanda rubaha ubufasha ubwo ari bwo bwose, anavuga ko “nta mpamvu n’imwe bafite yo gushyamirana n’u Burundi.”
Yasabye Leta y’u Burundi gucyura ingabo zayo ziri ku butaka bwa Congo, avuga ko AFC/M23 idashaka guhindura Uvira cyangwa Kivu y’Amajyepfo urundi rugamba ruvamo ibindi bihugu.
Ibyatangajwe n’uyu mutwe bigaragaza ko Uvira ibaye
umujyi wa gatatu ukomeye ufashwe na AFC/M23 nyuma ya:Goma,Bukavu, bafashwe mu ntangiriro z’uyu mwaka 2025.
Ni intambwe ikomeye mu mihindagurikire y’intambara ya Kivu y’Amajyepfo, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere n’umubano hagati ya Congo, u Rwanda n’u Burundi.





