• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, December 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Corneille Nangaa Yasobanuye Ifatwa rya Uvira, Ahakana Ubufasha bw’u Rwanda

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 9, 2025
in Conflict & Security
0
Corneille Nangaa Yasobanuye Ifatwa rya Uvira, Ahakana Ubufasha bw’u Rwanda
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Corneille Nangaa Yasobanuye Ifatwa rya Uvira, Ahakana Ubufasha bw’u Rwanda

You might also like

Uvira Mu Maboko ya AFC/M23/MRDP-Twitwaneho: Ifatwa ry’Umujyi Rihinduye Imiterere y’Intambara muri Kivu y’Amajyepfo

AFC/M23 Yiyemeje Gusana Igihugu: “Tugiye Kugarura Ubutware bwa Leta muri Congo Hose”

Uvira mu Marembera: Inzobere Ziraburira ko Ifatwa ry’Umujyi Ryagira Ingaruka Zikomeye ku Burundi n’Akarere

Amakuru mashya aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemeza ko ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ryamaze kwinjira mu mujyi wa Uvira, umwe mu mijyi ikomeye muri Kivu y’Amajyepfo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ibinyamakuru n’abaturage b’i Uvira bakomeje gutangaza ko igisirikare cya FARDC n’ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo byataye ibirindiro mu bice bitandukanye muri Uvira, ibintu byakururiye impaka n’impungenge mu nzego za Leta ya Congo.

Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya, yatangaje ko Leta irimo gukurikiranira hafi ibiri kubera ku murongo wa Kamanyola – Uvira, ahaherutse kumvikana ibisasu bivugwa ko byaturutse mu bihugu by’abaturanyi.

Muyaya yavuze ko habaye inama iyobowe na Minisitiri w’Intebe, iganira ku bibazo bikomeje guhungabanya umutekano mu burasirazuba, anashimangira ko basaba raporo z’amashyirahamwe mpuzamahanga nka CICR kugira ngo basobanukirwe neza ingaruka z’ibyo birimo kuba.

Yashinje u Rwanda “gushaka gushoza intambara y’akarere”, ashimangira ko ibitero bikomeje kugera no ku butaka bw’u Burundi, ibyo avuga ko bagiye kugeza ku bagerageza guhuza impande zihanganye.

Gusa, yihanangirije abaturage n’itangazamakuru “kudafatana uburemere ibihuha bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga”, avuga ko ku rugamba ibintu bishobora guhinduka buri saha.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yahakanye ibyo Muyaya yavuze, abitangaza nk’ibinyoma birarambiraniye.”

Yagize ati:
“DR Congo ntishobora kuvuga ko irimo kugenzura agahenge mu gihe ari yo irimo kukica. Nta n’ubushake na buke ifite bwo kubahiriza amasezerano ya Washington yasinywe mu minsi ishize.”

Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, Corneille Nangaa, yemeje ko ingabo zabo zari zimaze kwinjira Uvira mu masaha y’ijoro, avuga ko babikoze hagamijwe “gushyiraho umutekano uhamye” nyuma y’uko abaturage bamuhamagaye bamutabaza.

Nangaa yavuze ko: Ingabo za FARDC zahungiye mu bice bitandukanye,
Wazalendo basigaye barwanira inyungu zabo bwite,
Ymeza ko abaturage babakiriye batabarwanya.

Yongeye guhakana ko u Rwanda rubaha ubufasha ubwo ari bwo bwose, anavuga ko “nta mpamvu n’imwe bafite yo gushyamirana n’u Burundi.”

Yasabye Leta y’u Burundi gucyura ingabo zayo ziri ku butaka bwa Congo, avuga ko AFC/M23 idashaka guhindura Uvira cyangwa Kivu y’Amajyepfo urundi rugamba ruvamo ibindi bihugu.

Ibyatangajwe n’uyu mutwe bigaragaza ko Uvira ibaye
umujyi wa gatatu ukomeye ufashwe na AFC/M23 nyuma ya:Goma,Bukavu, bafashwe mu ntangiriro z’uyu mwaka 2025.

Ni intambwe ikomeye mu mihindagurikire y’intambara ya Kivu y’Amajyepfo, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere n’umubano hagati ya Congo, u Rwanda n’u Burundi.

Tags: AFC/m23IntambaraNangaaUvira
Share24Tweet15Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Uvira Mu Maboko ya AFC/M23/MRDP-Twitwaneho: Ifatwa ry’Umujyi Rihinduye Imiterere y’Intambara muri Kivu y’Amajyepfo

by Bahanda Bruce
December 9, 2025
0
Uvira Mu Maboko ya AFC/M23/MRDP-Twitwaneho: Ifatwa ry’Umujyi Rihinduye Imiterere y’Intambara muri Kivu y’Amajyepfo

Uvira Mu Maboko ya AFC/M23/MRDP-Twitwaneho: Ifatwa ry’Umujyi Rihinduye Imiterere y’Intambara muri Kivu y’Amajyepfo Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23/MRDP-Twitwaneho) ryamaze kwigarurira umujyi wa Uvira, nubwo hari uduce duke...

Read moreDetails

AFC/M23 Yiyemeje Gusana Igihugu: “Tugiye Kugarura Ubutware bwa Leta muri Congo Hose”

by Bahanda Bruce
December 9, 2025
0
AFC/M23 Yiyemeje Gusana Igihugu: “Tugiye Kugarura Ubutware bwa Leta muri Congo Hose”

AFC/M23 Yiyemeje Gusana Igihugu: "Tugiye Kugarura Ubutware bwa Leta muri Congo Hose" Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa kabiri, umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ibiri kuba hirya no...

Read moreDetails

Uvira mu Marembera: Inzobere Ziraburira ko Ifatwa ry’Umujyi Ryagira Ingaruka Zikomeye ku Burundi n’Akarere

by Bahanda Bruce
December 9, 2025
0
Uvira mu Marembera: Inzobere Ziraburira ko Ifatwa ry’Umujyi Ryagira Ingaruka Zikomeye ku Burundi n’Akarere

Uvira mu Marembera: Inzobere Ziraburira ko Ifatwa ry’Umujyi Ryagira Ingaruka Zikomeye ku Burundi n’Akarere Amakuru aturuka mu bayobozi b’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) avuga ko uyu mutwe ushobora...

Read moreDetails

Panike Muri Uvira: Ingabo za FARDC n’iz’u Burundi Zirahunga, AFC/M23 Ikomeje Kwagura Ibirindiro Byayo

by Bahanda Bruce
December 9, 2025
0
AFC/M23 Yigaruriye Umujyi wa Sange muri Kivu y’Amajyepfo

Panike Muri Uvira: Ingabo za FARDC n’iz'u Burundi Zirahunga, AFC/M23 Ikomeje Kwagura Ibirindiro Byayo Umwuka w’ubwoba n’impagarara ukomeje gufata intera ikomeye mu mujyi wa Uvira, uri mu ntara...

Read moreDetails

Uburundi Bwiyemeje Kongera Imbaraga ku Mipaka, Impungenge z’Umutekano mu Karere Ziriyongera

by Bahanda Bruce
December 9, 2025
0
Uburundi Bwiyemeje Kongera Imbaraga ku Mipaka, Impungenge z’Umutekano mu Karere Ziriyongera

Uburundi Bwiyemeje Kongera Imbaraga ku Mipaka, Impungenge z’Umutekano mu Karere Ziriyongera Uburundi burimo kongera ibikorwa bya gisirikare no guhuza imitwe iburindira umutekano ku mipaka ibuhuza n’u Rwanda ndetse...

Read moreDetails

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?