Cristiano Ronaldo yashyingiranwe n’umukunzi we nyuma y’imyaka 9 bari murukundo rukomeye!
Cristiano Ronaldo na Georgina Rodríguez baribamaze imyaka 9 bari murukundo, ubu amakuru yizewe avugako bamaze gushyingiranwa byemewe n’amategeko.
Uyu mukunzi wa Christiano, ari we Georgina, aya makuru avuga ko yahoze akora mu iduka rya Gucci i Madrid, ni we mukunzi wa Christiano Ronaldo bahuriye mu rugendo rw’urukundo rwabo rukomeye.
Mu myaka 9 bari bamaze babana ariko bitemewe n’amategeko, bayibyaranyemo abana babiri, ndetse Georgina arera n’abandi batatu bari mu muryango wabo. Ubu nyuma y’urukundo rurambye, Ronaldo yamusabye kumubera umufasha, kandi amakuru yaturutse mu binyamakuru bikomeye avuga ko bamaze kwambikana n’impeta z’agaciro.
Ronaldo akinira ikipe ya Al-Nassr yo muri Arabiya Sawudite, aho kuri ubu iwe na Georgina bamaze kwimukira yo.
Iyi nkuru ikomeza yerekana uburyo urukundo rwabo rwubatse ku rukundo, kwizerana no kubaka umuryango ukomeye.
Ni urugero rwiza rw’uko abakinnyi bakomeye bashobora kugira ubuzima bwite buzira amakemwa kandi burangwa n’urukundo ruhamye.
