Danemark Yatangaje Ko Izarasa Mu Gihe Greenland Yageragezwa Kwigarurirwa ku Ngufu
Ibitangazamakuru bikomeye byo muri Danemark byatangaje amakuru akomeye agaragaza ko ingabo z’iki gihugu zifite uburenganzira busesuye bwo guhita zirasa, zidategereje uruhushya urwo ari rwo rwose, mu gihe ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagerageza gufata Greenland ku ngufu. Aya makuru ashingiye ku mabwiriza ya gisirikare yashyizweho mu mwaka wa 1952 na Minisiteri y’Ingabo ya Danemark, akaba akiriho kandi agifite agaciro kugeza n’ubu.
Aya mabwiriza ateganya ko abasirikare ba Danemark bagomba guhita binjira mu rugamba, nta kindi bategetswe gutegereza, igihe cyose hagize igitero kigabwa ku butaka bwa Danemark cyangwa ku bice biyigize, harimo n’igihe icyo gitero cyaba kigizwe n’ingabo z’igihugu cy’inshuti cyangwa umufatanyabikorwa, nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk’uko byasobanuwe n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Danemark ndetse na Minisiteri y’Ingabo, aya mabwiriza ahoraho asaba abasirikare “guhita batangira kwirwanaho no kurwanya igitero icyo ari cyo cyose,” kabone n’iyo haba nta mabwiriza aturutse ku bayobozi bakuru cyangwa abakomanda, ndetse n’iyo intambara yaba itaratangazwa ku mugaragaro. Ibi byatangarijwe ikinyamakuru Berlingske, kimwe mu bitangazamakuru byubashywe cyane muri Danemark.
Izi ngingo zongeye kwibazwaho cyane mu minsi ishize, nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akomeje gutangaza kenshi ko igihugu cye gishobora kwigarurira Greenland ku ngufu, mu gihe byaba bibaye ngombwa. Trump yagiye ashimangira ko Greenland, igice giherereye mu gace ka Arctic, gifite akamaro gakomeye mu bijyanye n’umutekano w’igihugu cya Amerika no mu nyungu z’igisirikare cyayo ku rwego mpuzamahanga.
Mu gusubiza ayo magambo, Minisitiri w’Intebe wa Danemark, Mette Frederiksen, yatangaje muri iki cyumweru ko gukoresha ingufu za gisirikare mu kugerageza gufata Greenland — igice cyigenga kiri mu Bwami bwa Danemark — byaba ari igikorwa kigayitse gishobora gushyira iherezo ku bumwe n’imikoranire y’Umuryango wa NATO. Yagize ati ibyo byaba ari uguhonyora ku mugaragaro amahame shingiro agenga uwo muryango w’ubwirinzi, ashingiye ku bwubahane, ku busugire bw’ibihugu no ku bwumvikane hagati yabyo.
Ibi byose bikomeje kugaragaza uko ikibazo cya Greenland gihindutse ingingo ikomeye mu mubano mpuzamahanga, kikaba gishobora guteza umwiryane ukomeye hagati y’ibihugu bisanzwe bifitanye umubano wihariye mu bya gisirikare no mu bya politiki.





