Ishaka riri ku butegetsi muri Congo Kinshasa rikomeje guhohotera abatavuga rumwe nabo.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 30/07/2023, saa 9:15pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Gatandatu nibwo depite Delly Sesanga, akaba nu mukandida mumatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe kuba mukwezi kwa cumi nabiri uyu mwaka(20/12/2023) yerekeje i Kananga maze aza guhohoterwa na bayoboke bishaka rya Perezida Félix Tshisekedi.
Ubwo uyu mu depite Delly, ya ramaze kwitura kukibuga cy’indege ca Kananga ya bujijwe n’abambari ba UDPS, kutagira icyatangaza muribyo bice nimugihe byari biteganijwe ko aza kugirana ibiganiro na baturage bomuriyo Ntara. Uyu mugabo yaje nokuzibigwa inzira batangira no gutwika ama pine y’imodoka mu mihanda yarigucamo bizakurangira habaye kwiyambaza abashinzwe umutekano maze hakoreshw’imabaraga za polise mukwimira abashakaga kugira nabi Delly Sesanga, arinabwo yahise ahava.
Uyu mudepite nkuko amakuru akomeje gucicibikana kumbuga nkoranya mbaga zaba Kongomani nuko yatewe ibuye mumutwe ni muricogihe harimo imivurungano kandi bigaragarako aribintu byari byateguwe nkuko bikomeje kuvugwa kumbuga zitandukanye.
Ubugizi bwanabi n’ihohoterwa bikomeje gufata intera muri RDC ariko byose bigashinjwa abayoboke ba UDPS barimo guverineri bwana Francois Beya womuriyo Ntara .
Ibi ngo subwambere bishikira bwana Sesanga, kuko no mumezi ashize yaje gusura ishuri muriyi Ntara biza kurangira atewe amabuye nabayoboke bo mwishaka rya UDPS.
Mumakuru tumaze kwakira kuri Minembwe Capital News, nuko bwana Sesanga, yajanwe mugace gatekanye muribyo bice byo mu Ntara ya kasai yohagati (kananga) kugira ngo acungirwe umutekano.