
Muntambara ihanganishijije inyeshamba zo mu mutwe wa M23 n’ingabo zirwana k’uruhande rwa Kinshasa( WAGNER, IMBONERAKURE z’u BURUNDI, FARDC, FDLR na WAZALENDO ndetse na MONUSCO), mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bivugwako umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi birimo za Groupemant naza teritware.
Nk’uko bivugwa n’uko iy’i mirwano yatangiye kuvugisha abantu batandukanye haba abari mu Gihugu nabarihanze y’igihugu ndetse harimo n’Abayobozi bari muri Guverinoma ya perezida Félix Tshisekedi.
Depite J.Batist Muhindo Kasekwa, watorewe mu Mujyi wa Goma, yanditse ibaruru ihamagaza minisitire w’intebe kuza agasobanura uburyo ubutaka bw’igihugu bukomeje kw’igarurirwa n’inyeshamba za M23 ndetse n’ukuntu ubuzima bwabakukuwe mubyabo n’intambara bukomeje kuzamba.
Uy’u mu depite Kasekwa, yavuzeko ikibazo cy’izintambara gishobora kurangizwa na Guverinoma yonyine mugihe yabyitwayemo neza.

By Bruce Bahanda.