Député Bitakwira Yibukijwe ko Ashobora Guhura n’Ingaruka z’Urwango Yabibye mu Bazalendo
Abakurikira imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza impungenge n’uburakari ku magambo yatangajwe tariki ya 23/11/2025 na Député Bitakwira Justin wo muri teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ni amagambo yamaganaga ibikorwa by’umutwe wa Mai-Mai/Wazalendo, umaze imyaka ukorana na Leta ya Congo-Kinshasa ku ngoma ya Perezida Félix Tshisekedi, ariko ukurikiranyweho ibikorwa by’ubwicanyi n’ihohoterwa rikorerwa abaturage mu bice ugenzura.
Mu majwi (audio) ye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Bitakwira yagaragaje ko biteye isoni n’agahinda kuba mu bice bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23 hari ituze, mu gihe mu duce tugenzurwa na Wazalendo na FARDC hahora humvikana amasasu. Yavuze ko abaturage bo mu bice bya Luvunge, Uvira n’ikibaya cya Ruzizi bahanganye n’urusaku rw’amasasu n’ihohoterwa ridashira.
Ku Cyumweru, tariki 23/11/2025, mu rusengero rwo muri Luvunge, abarwanyi ba Wazalendo barashe ku baturage bari mu kirori, hapfiramo abantu abandi barakomereka, byongera guteza impaka ku mikorere y’uyu mutwe.
Mu gusubiza aya magambo ya Bitakwira, abaturage batandukanye bashyize ahagaragara amajwi bamwibutsa ko adakwiye gutangazwa n’ibikorwa bya Wazalendo, kuko ari we ufatwa nk’uwabashizeho.
Bamwibukije ko ari we wasabiraga Wazalendo kwemererwa na Leta, bagakurwa mu mashyamba bakambikwa imyambaro ya gisirikare kandi bagahabwa intwaro bakomeje gukoresha mu kwica abaturage no gutwika imitungo yabo.
Reymond Sheriya Muliro, uhagarariye umuryango w’Abarundi b’Abakongomani bo mu kibaya cya Ruzizi, ni umwe mu bamusubije bikomeye. Mu ijwi ryakwirakwijwe, yavuze ko Bitakwira adakwiye gutungurwa n’imirwano Wazalendo bakomeje guteza:
Yamwibukije ko ari we wabigishije urwango rwo kwibasira Abanyamulenge n’Abarundi.
Ko none ibyo yababibyemo bitangiye kumugarukira, kuko Wazalendo batangiye kwica n’Abapfulero bo mu bwoko bwe.
Yanavuze ko ari we wa mbere ukwiye kugezwa imbere y’ubutabera ku byaha by’ubwicanyi byakozwe n’uyu mutwe, birimo n’urupfu rw’umwe mu bavandimwe be wishwe n’abo yareraga.
Sheriya yavuze ko Bitakwira yanze inama za Hon. Muhivwa wamubwiraga guhagarika urwango rusesa amaraso, ahubwo agahitamo kurubiba mu baturage.
Sheriya yanenze bikomeye ingabo z’u Burundi ziri ku butaka bwa Congo, avuga ko nta murongo ufatika zifite wo kugarura amahoro, ahubwo ko zisa nk’izaje gushakisha indonke. Yabigereranyije n’imikorere ya MONUSCO, avuga ko nayo yagumanye izina gusa ariko ridatanga umusaruro wifuzwa.
Abakomeje gutangaza aya majwi basaba ko umuryango mpuzamahanga ukwiye kumva akarengane abaturage ba Kivu y’Amajyepfo barimo guhura nako. Basaba:
Ko imitwe yitwaje intwaro ikorana na Leta yamburwa intwaro;
Ko uburinzi bw’abaturage busubizwa ingabo za Leta zonyine;
Ko harindwa ko intwaro zigera mu baturage zigakomeza gutiza umurindi ubwicanyi n’intambara z’urudaca.
Basoza bavuga ko niba nta gikozwe vuba, Congo-Kinshasa izisanga ntabubasha bwo gukiza abaturage bayo, kandi inzego mpuzamahanga zizatungurwa igihe ibintu bizaba byarenze urugero.





