Donald Trump yagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kurusimbuka.
Uwahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump uriguhatanira kongera kuyobora Amerika, yagaragaye bwa mbere mu ruhame ahambiriyeho ibande, nyuma yokuraswaho, akarusimbuka, aho yari yasutsweho urusasu agakomereka bidakabije.
Isaha z’ijoro ryaraye rikeye rishira kuri uyu wa Kabiri, nibwo Donald Trump yagaragaye ku ngoro y’ishyaka ry’Aba-Republican(Republican National Convention) nyuma y’iminsi ibiri asimbutse urupfu rw’umusore wamurasheho akamukomeretsa ku gutwi kw’iburyo.
Uyu musore muto w’imyaka 20 y’amavuko warashe Donald Trump yaje gupfa arashwe, nk’uko byatangajwe na FBI (urwego rw’i perereza).
Ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru gishize nibwo Donald Trump yarashweho. Amakuru avuga ko uri ya musore wamurashe yari yihishye ku gisenge cy’inyubako iteganye n’aho Trump yavugiraga, aho yari mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida w’iki gihugu.
Ay’amakuru anavuga ko uri ya musore warashe Donald, byarangiye yishe umuturage wari uri muri ibi bikorwa, mu gihe abandi babiri bakomeretse bikabije.
Donald Trump avugana n’itangazamakuru makuru muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yavuze ko atangiye koroherwa kandi ko arimo gukira, ndetse ko yizeye kuzakuraho bande vuba.
Abakozi ba Trump bangiye abanyamakuru gufata amafoto y’ihariye agaragaza iri ya bande imuriho, gusa byanze bagira amafoto amwe bafata.
Trump yabwiye itangaza kandi ko “kuri ubu yakagombye kuba yarapfuye.
Ati: “Nakagombye kuba narapfuye. Umuganga wo ku bitaro yavuze ko atigeze abona ibintu nk’ibi mbere, yavuze ko ari igitangaza.”
Hagati aho, ishyaka ry’Aba-Republican, ryamaze kwemeza Donald Trump nku mukandida uzari hagararira mu matora azaba mu mpera z’u mwaka turimo. Maze nawe ahita atangaza ko azafatanya na James David Vance nk’uzamubera Visi perezida mu gihe yoramuka atowe.
MCN.