• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 17, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Drone yagabye igitero mu Minembwe hagaragajwe aho yaturutse.

minebwenews by minebwenews
June 30, 2025
in Conflict & Security
0
Drone yagabye igitero mu Minembwe hagaragajwe aho yaturutse.
102
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Drone yagabye igitero mu Minembwe hagaragajwe aho yaturutse.

You might also like

Havutse imvururu hagati y’Abarega n’Ababembe muri Kivu y’Epfo

RDC yagaragaje impungenge itewe n’umujyi wa Nairobi nyuma y’ibiganiro byawubereyemo byabayirwanya

RDC: Perezida Tshisekedi yohererejwe Ingabo z’ikindi gihugu ku murinda

Igitero cya drone cyagabwe mu Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, birakekwa ko yaturutse i Burundi yambuka i Uvira mbere yuko itera ibisasu mu Minembwe bigakomerekeramo abasivili, ndetse kandi bikangiza n’indege yagisivili yaritwaye imfashanyo zabo.

Byagarutsweho na Moïse Nyarugabo wabayeho Umudepite muri RDC igihe cya Kabila ndetse na nyuma ye.

Akoresheje urubuga rwa x rwahoze rwitwa Twitter, yagize ati: “Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 30/06/2025, ubwo Abanye-kongo bizihizaga isabukuru y’imyaka 65 y’ubwigenge bw’iki gihugu cyabo, Leta y’i Kinshasa ibinyujije ku ngabo zayo, FARDC, yohereje drone itera ibisasu mu Minembwe, bikomerekeramo abasivili, yangiza n’indege yari ibagemuriye ibiribwa.”

Nyarugabo ukunze kuvugira ubwoko bwabo ntaguca ku ruhande, yakomeje ati: “Abaturage ba Minembwe bamaze imyaka myinshi bagoswe ntabwo bigeze babona ubufasha bw’ikiremwamuntu nubwo babusabye inshuro nyinshi.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko muri ibyo bihe Abanyamulenge banyuzemo bigoye, babyambuwemo ibyabo, ariko ngo bazagatabarwa n’abamwe mu bagize umuryango wabo, mu gihe imiryango itabara imbare yari yarirengagije gutaka kwabo.

Avuga ko indege ya gisivile yatinyutse kubazanira imfashanyo-yarimo n’ibikoresho byo kwa muganga, gusa ngw’ikibabaje iza gusenywa n’ibitero yagabwemo n’ingabo za RDC. Bikomeretsa Umugabo n’umwana w’umukobwa w’imyaka umunani y’amavuko.

Ati: “Abakomerekejwe n’ibyo bitero binjijwe ibitaro, bidatangaje ko byaburamo imiti.”

Nyarugabo yagaragaje ko iki gikorwa Leta yakoze kigizwe n’icyaha cy’intambara, ngo kuko nticyibasiye AFC/M23/ MRDP/Twirwaneho, ahubwo ngo cyibanze ku basivili mu Minembwe.

Hejuru y’ibyo Moïse Nyarugabo yasobanuye ko amakuru yahawe yerekana ko iyi drone yateye biriya bisasu ishobora kuba yavuye i Bujumbura, yambuka i Uvira mbere yuko igana mu misozi miremire y’i Mulenge.

Ati: “Dufite amakuru avuga ko iyi drone ishobora kuba yaturutse i Bujumbura, yambuka mu mujyi wa Uvira ibona kwerekeza mu misozi.”

Tags: BujumburaDroneFardcYaturutse
Share41Tweet26Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Havutse imvururu hagati y’Abarega n’Ababembe muri Kivu y’Epfo

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Muri RDC abagabo bane batwitswe n’abaturage barashya barakongoka

Havutse imvururu hagati y'Abarega n'Ababembe muri Kivu y'Epfo Amakuru aturuka muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, avuga ko havutse umwuka mubi hagati y'Ababembe n'Abarega, nyuma...

Read moreDetails

RDC yagaragaje impungenge itewe n’umujyi wa Nairobi nyuma y’ibiganiro byawubereyemo byabayirwanya

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
RDC yagaragaje impungenge itewe n’umujyi wa Nairobi nyuma y’ibiganiro byawubereyemo byabayirwanya

RDC yagaragaje impungenge itewe n'umujyi wa Nairobi nyuma y'ibiganiro byawubereyemo byabayirwanya Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, akaba na minisitiri w'itumanaho wayo, Patrick Muyaya, yavuze...

Read moreDetails

RDC: Perezida Tshisekedi yohererejwe Ingabo z’ikindi gihugu ku murinda

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
RDC: Perezida Tshisekedi yohererejwe Ingabo z’ikindi gihugu ku murinda

RDC: Perezida Tshisekedi yohererejwe Ingabo z'ikindi gihugu ku murinda Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, igihugu cy'u Burundi cya mwoherereje Ingabo kabuhariwe zo ku murindira...

Read moreDetails

Kinshasa humvikanye urusaku rw’imbunda z’irimo nini havugwa n’impamvu yarwo

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Kinshasa humvikanye urusaku rw’imbunda z’irimo nini havugwa n’impamvu yarwo

I Kinshasa humvikanye urusaku rw'imbunda z'irimo nini havugwa n'impamvu yarwo Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'igipolisi cya yo, byahanganye n'abajura bateye Bank, hakoreshwa intwaro ziremereye n'izoroheje....

Read moreDetails

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b’aho bakomeje kwicwa

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n’icyakorwa kugira ngo bigire iherezo

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b'aho bakomeje kwicwa Umutwe wa ADF ukomeje kuzahaza abaturage b'aho ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ritarabohoza muri teritware ya Lubero mu ntara ya...

Read moreDetails
Next Post
Airstrikes on Minembwe  Condemned by Mahoro Peace Association

Airstrikes on Minembwe Condemned by Mahoro Peace Association

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?