Dore Aho Imirwano Ikomeye Hagati ya FARDC na AFC/M23 Yabereye, Abasirikare n’Abasivili Batangiye Guhungira i Burundi
Imirwano ikaze hagati y’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) yibasiye uduce dutandukanye twa teritware ya Walungu na Uvira, ishyira igitutu gikomeye ku mutekano w’abaturage n’abasirikare bo mu mujyi wa Uvira.
Nk’uko byemezwa n’abaturage babwiye Minembwe Capital News, imirwano yabereye mu duce twa Miti Mbili (mu karere ka Walungu), Lubarika (Uvira), ndetse no ku misozi ihanamiye Katogota na Luvungi.
Iyi mirwano yahuje ingabo za AFC/M23 n’ingabo za Leta zifatanyije n’iz’u Burundi, abarwanyi ba FDLR, n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo. Abaturage batangaje ko nyuma y’iyo mirwano, bamwe mu ngabo za Leta zakijijwe n’amaguru, zihungira mu misozi, abandi bakeka ko bamwe mu bayobozi b’igisirikare bahungiye i Bujumbura, umurwa mukuru w’u Burundi.
Hari amakuru yemeza ko ingabo z’u Burundi zakoresheje imbunda zikomeye ku Bwegera, zohereza ibisasu mu bice bya Miti Mbili, Katogota, na Kamanyola, bikaba byahitanye abasivili ndetse bikomeretsa abandi.
AFC/M23 ubu iri ku misozi iri ku ntera itarenga kirometero 20 uvuye mu mujyi wa Uvira, ibintu byateje ubwoba mu baturage bamwe batangiye guhungira ku mupaka w’u Burundi, bikekwa ko imirwano ishobora gukomereza mu mujyi.
Nubwo kuri ubu imirwano yahagaze kubera ijoro, nta cyizere gihari cy’uko amahoro arambye agiye kugaruka mu burasirazuba bwa RDC. Abasesenguzi b’umutekano baraburira ko imirwano iramutse ikomereje mu mujyi wa Uvira byateza ihungabana rikomeye mu karere k’ibiyaga bigari.
Iyi ntambara ije mu gihe ubushyamirane bukomeje hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23, buri ruhande rushinja urundi gutangiza intambara, mu gihe abaturage bo ari bo bari kubihomberamo mu buryo bukomeye.





