Ahagana isaha ya saa munani n’iminota irindwi zamanywa yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 08/04/2024 ku masaha y’i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, habaye ubwira Kabiri bw’i zuba byuzuye (Tatal salar eclipse) bwagaragaye muri Canada, Mexique.
Muri ayo masaha mu misozi miremire y’Imulenge hari igihe c’isaha zibiri z’ijoro.
Amakuru avuga ko abatuye Mexique nibo babanje kububona nk’uko byari byatangajwe n’abahanga bikirere, bikomereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ndetse byitezwe ko bisoreza muri Canada saa tatu n’igice z’ijoro ku isaha ya Minembwe na Bukavu.
Ubwira Kabiri bw’i zuba bwuzuye bubaho iyo ukwezi kunyuze hagati y’izuba n’isi, kugakingiriza izuba ryose ntiribashe kugaragara mu bice by’isi igicucu cyako kiringaniye nabyo. Abari muri ibyo bice bahita babura umucyo, bakisanga mu mwijima.
Ubwira Kabiri bwo muri ubwo bwoko bwaherukaga kuba tariki ya 21/08/2017. Ubundi nkabwo biteganijwe ko buzaba mu 2044.
Uretse kuba ari ibintu byahuruje benshi bifuza kubireba cyane ko ari imboneka rimwe, ibitangaza makuru bikomeye ku Isi nka ABC News live, National Geographic channel, Nat Geo Wild, Disney+ na Hulu byerekanye uko ubwo bwira kabiri bwari buhagaze.
MCN.