Dore ibyo wa menya ku ndwara y’ubushita bw’i nkende yateye mu karere.
Ni indwara ishami ry’u muryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rivuga ko ikomoka ku nkende no kutundi tunyamanswa duto turimo imbeba. Mu rurimi rw’ikizungu iyi ndwara bayita ‘Mankey Pox.’
Iyi ndwara bwa mbere yagaragaye ku nyamanswa zo mu mashyamba yo mu bihugu by’Afrika yo hagati, aho umuntu wa mbere yayanduye mu 1970. Uwagaragaye ku ncuro ya mbere yari muri Repubulika ya demokarasi ya Congo. Nyuma ya Congo yongeye gufata umuntu uri muri Cameroon, Nigeria, Sudan, Sierra Leone, Benin, Gabon, Ivory coast n’ahandi.
Ahagana mu mwaka w’ 2022, iyi ndwara yarimaze kuboneka ahantu henshi ku Isi ahanini mu bihugu byo ku mugabane wa Afrika.
Nko muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, imibare itangwa n’urwego rushinzwe ubuzima muri icyo gihugu ivuga ko kuva yadutse imaze guhitana abantu babarirwa 445 mu gihe abayirwaye bo bagera ku 11,000.
Kuri ubu i Burundi abantu barenga icumi bamaze kuyigaragaraho muri uku kwezi kwa karindwi, mu Rwanda ho ni abantu babiri.
Iy’indwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa ukaba wakora ku matembabuzi yuyirwaye. Ishobora kandi kwandura mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.
Bimwe mu bimenyetso bibigaragaza, harimo kuzana ibiheri mu maso, ku myamya ndangagitsina, ku biganza no ku maguru rimwe na rimwe no mu mugongo.
Abayirwaye bagira umuriro mwinshi, kugira umunaniro mwinshi mu ngingo no kuribwa umutwe.
Kuyirinda bisabye ko udakorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu ufite ibimenyetso byayo, gukomeza kugira umuco wo gukaraba cyane intoki ukoresheje amazi meza n’isabune mu gihe uba waramukanije n’abantu.
MCN.