Dore inama z’ingenzi zagufasha guhagarika kurota inzozi mbi ziteye ubwoba.
Kurota inzozi mbi ni ikibazo gihangayikishije benshi muri ubu buzima tubayeho bwo mu isi. Izo nzozi zishobora gutuma umuntu ahora atekereza ibibi, agatinya kuryama, cyangwa akagira ikibazo cy’ubwoba no kubura ibitotsi, ariko hari uburyo bworoshye kandi bw’umwimerere wakoresha kugira ngo ugabanye cyangwa uhagarike inzozi mbi.
Bumwe mubyo ugomba gukora kugira ngo wirinde kugira inzozi mbi, harimo kureka kureba ibintu biteye ubwoba mbere yo kuryama, filime z’ubugizi bwa nabi, cyangwa indirimbo zirimo amashusho y’ubugome. Ni mu gihe bishobora kwinjira mu bitekerezo byawe bigatuma ubirota.
Ikindi ni uko ukwiye kwirinda ibintu byose bituma ubwonko bwawe buhangayika mbere yo kuryama.
Igihe cyo kuryama gikwiye kuba igihe cyo gutuza. Gerageza gukora ibintu bigusubiza amahoro nko gusenga, gusoma ijambo ry’Imana cyangwa byibuze ukumva umuziki woroshye, no kuba wakora imyitozo y’ihumure(kwitoza guhumeka utuje).
Ubundi kandi mbere yo kuryama irinde kurya byinshi n’ijoro cyangwa kurya ibiryo bikomeye bituma igogora ritagenda neza, bigatera umubiri ukoresha imbaraga nyinshi mu igogora aho kwiyuburura. Ibi bishobora gutuma ubwonko bukora cyane bikavamo inzozi mbi.
Ikindi ni uko ukwiye kuryama ahantu hasukuye, kandi hafite umwuka mwiza, no kwirinda gukoresha telefone, mudasobwa cyangwa televiyo uri mu buriri.
Ukwiye kandi kwirinda ibiyobyabwenge bihungabanya imikorere y’ubwonko, n’ubwo bamwe babyitwaza ngo bibifasha kuryama, si byo kuko byongera amahirwe yo kurota inzozi ziteye ubwoba.
Ariko nanone kandi abahanga bavuga ko iyo inzozi mbi zikubaho kenshi, byamara bikagutera gututubika ibyuya byinshi, gutaka n’ijoro cyangwa zikaba zigutera gukanguka inshuro nyinshi, icyo gihe bahamya ko ushobora kuba urwaye indwara yitwa “nightmare disorder.” Icyo gihe jya kwa muganga cyangwa uganire n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe.
Inzozi mbi si ibintu bigomba kukubuza amahoro burundu. Umubiri n’ubwonko byawe bishobora gusubira ku murongo binyuze mu gutuza, guhindura imico yawe y’ijoro no kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.