Dore uko imyigaragambyo iteguye n’uko iteganyijwe kugenda i Uvira mu kwamagana amahanga
Amakuru yizewe aturuka mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aravuga ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 22/12/2025 hateganyijwe imyigaragambyo rusange y’abaturage, igamije kwamagana icyemezo cy’amahanga, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyasabye ihuriro AFC/M23 kuva muri uwo mujyi.
Nk’uko byemezwa n’amakuru atandukanye, iyi myigaragambyo iteganyijwe kwitabirwa n’abaturage b’ingeri zose n’amoko yose, ikagaragaza ubumwe n’uburakari by’abatuye Uvira ku byemezo babona nk’ivangura mu bijyanye n’umutekano wabo.
Imyigaragambyo nyirizina iteganyijwe gutangira hagati ya saa mbili n’igice (08h30) na saa tatu zuzuye (09h00), ku masaha ya Minembwe na Bukavu. Abaturage bo mu duce twa Kavimvira, Kilomoni na Kasenga baratangirira urugendo rwabo ku kiraro cya Mulongwe, bakomereze berekeza kuri Monument, ahateganyijwe igikorwa nyamukuru cyo gutanga ubutumwa.
Ku rundi ruhande, abatuye Kalundu, Nyamyanda, Karyamabenga n’utundi duce na bo barahurira hafi y’iwabo, berekeze kuri Monument, aho abaturage bose bo mu mujyi wa Uvira bahurira hamwe kugira ngo batange ubutumwa bumwe bwo kwamagana amahanga.
Nubwo imyigaragambyo iteguye nk’igikorwa cy’abaturage ku giti cyabo, amakuru aravuga ko imitwe ya Wazalendo yatangiye kwandikira no gutera ubwoba abaturage, ibasaba kutayitabira. Abaturage bamwe bavuga ko bahabwa ubutumwa bubakangisha.
Umwe mu baturage bo mu bwoko bw’Abapfulero, wavuganye na Minembwe Capital News, yagize ati:
“Wazalendo bari kudutera ubwoba batubwira ko tutemerewe kwitabira imyigaragambyo, kandi ko uyitabira ashobora kwicwa.”
Aya makuru akomeje gukurura impungenge ku mutekano w’abaturage, ndetse n’uko imyigaragambyo ishobora kugenda.
Tariki ya 09/12/2025 ni bwo AFC/M23 yafashe umujyi wa Uvira, nyuma y’imirwano ikomeye yayihuje n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR. Nyuma y’icyo gikorwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahise zisaba AFC/M23 kuvana ingabo zayo muri uwo mujyi, icyemezo cyakiriwe nabi n’igice cy’abaturage.
Hiyongeraho amakuru avuga ko ahitwa ku Gataka hagaragaye imitwe ya Wazalendo na FDLR ari myinshi, bikekwa ko yaba yaroherejwe guhungabanya iyi myigaragambyo iteguwe n’abaturage ba Uvira.
Mu gihe umunsi ugenda wegereza, amaso y’abakurikiranira hafi ibibera mu Burasirazuba bwa Congo akomeje kwerekeza i Uvira, ahitezwe iyi myigaragambyo.





