Dr. Denis Mukwege yamaganye leta ya RDC kudaha abaturage babo agateka kamuntu
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 24.05.2023, saa 9:15 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nikuruyu wa gatatu Dr. Denis Mukwege, yamaganye leta ya Kinshasa kudaha abaturage uburenganzira bwabo, ibi yabikoze akoresheje urukuta rwe rwa Twitter ye.
Bikaba byavuye kukuba leta ya Kinshasa, iheruka kubuza Moïse Katumbi gukora Ingendo zibanziriza amatora ya perezida muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Dr.Denis Mukwege, akaba arumwe mubaganga baheruka gutsindira igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 2018. Mukwandika yamagana Kinshasa yagaragaje ko ibyo barimo gukora bigaragaza kwima abaturage uburenganzira bwamuntu no guhonyora umundendezo w’abaturage.
Ikicumweru kumunsi w’ejo hashize nibwo guverineri w’intara, ya Congo Centrale, yatanze urwandiko rubuza Moïse Katumbi, gukora Ingendo zigamije kwiyamamariza umwanya wumukuru w’igihugu. Guverineri, yasobanuye avuga ko abashinzwe umutekano bakwiye gukaza ingamba zogucungera ubusugire bw’igihugu cyabo.
Byongeye kandi, Guverineri Guy Bandu, yategetse abashinzwe umutekano muriyo ntara gusenya podium yari yateguwe nkizifashishwa mu giterane kinini cya Moïse Katumbi i Mbanza-Ngungu.
Ibi nibyo bwana Dr.Denis Mukwege, yavuze ko bibabaje kudaha abaturage uburenganzira bwabo yibutsa ko uburenganzira bwabaturage kugenda mu bwisanzure mu gihugu hose buteganywa n’Itegeko nshinga kandi bugomba kubahirizwa.
Twabibutsa ko Dr. Denis Mukwege, wegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, ni we wa mbere wishyuye igiciro kuri ubu butegetsi bukomeye.