Dr.Kanyiki wahawe umwanya ukomeye muri AFC ni muntu ki?
Dr. Freddy Kanyiki, uheruka kuva muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yerekeza mu Burasizuba bwa Congo gufatikanya n’ihuriro ry’imitwe ya politiki n’iyagisirikare rya Alliance Fleuve Congo(AFC), yagizwe umuyobozi ukomeye, aho yahawe umwanya wa kabiri muri iryo ihuriro rigamije gushyiraho iherezo ryanyuma ubutegetsi bw’i Kinshasa. Iri huriro riyobowe na Corneille Nangaa.
Mu minsi mike ishize nibwo iri huriro rya AFC ryatangaje ko Kanyiki ari we wungirije umuhuza bikorwa mukuru waryo, aho ashyinzwe iterambere n’ubukungu.
Kanyiki ni Umunyamulenge, umwana w’Umukozi w’Imana, Reverend Mahota, wayoboye igihe kirekire itorero rya Methodist Libre i Mushimbaki muri Baraka, ho muri teritware ya Fizi.
Akaba kandi umwe mubayobozi bakomeye bo muri Mahoro-Peace Association izwiho gufasha Abanyamulenge mu gihe cyose babaye mu kaga k’intambara bashoweho na Leta y’i Kinshasa kuva mu 2017-2025. Kanyiki ni umwe mu bafashije ababyeyi basigaye imuhira, ahazwi nk’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, nk’uko Abanyamulenge babivuga.
Umubyeyi wa Freddy Kanyiki yazize jenocide yakorewe Abanyamulenge mu 1996, kabone nubwo yari ashyumbye amatorero aherereye i Baraka, igice gituwe cyane n’Ababembe, ntibyabujije ko imitwe yitwaje imbunda irimo FDLR na Mai-mai imwicana n’abandi Banyamulenge babarirwa mu magana bari i Kabera, Mushimbaki n’ahandi muri ibi bice by’umushyashya.
Ise wa Kanyiki, Mahota, ari mu bagize uruhare runini mu kwigisha abana b’Ababembe, ubwo yari akorera muri ibyo bice. Yabigishaga abinyujije muri “Compassion,” ariko barangije bamwitura ku mwica.
Nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we, Kanyiki na mama we, bahawe ubufasha baja gutura muri Amerika.
Akimara kugera i Bukavu avuye muri Amerika yatangaje ko bazanye impinduka muri iki gihugu.
Yagize ati: “Ndishimye cyane kongera kugera aha, navuye i Bukavu mu 1994, ariko nagarutse, kandi uko ngarutse sink’uko nahavuye. Ndi umwana wo muri Kivu y’Epfo. Ndi umwana wo mu Minembwe, ndi Umunyamulenge. Ndanabaramukije mwese.”
Yunze kandi ati: “Tuje kugira tugire ibyo duhindura. Tuzabigisha kubana neza, ntavangura iryo ariryo ryose. Imana ibahe imigisha.”
Ibyerekeye amashuri, Dr Kanyiki, yigiye amashuri y’isumbuye muri Kivu y’Epfo, akomereza i Butare, nyuma aja muri Amerika, ari naho yaherewe impamyabumenyi ya doctorat muri Pharmacie.
Bizwi kandi ko yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye nk’umwe mu baganga bagiye bitwara neza muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

