
Doctor Lazar Sebitekereko, yasezeranije abaturage ba Minembwe, indi Consert izatumirwamo ni Choral izava mungabo za FARDC ziyobowe na General Andre Oketi Ohenzo.
Nimugihe uyumunsi tariki 05.02.2023, kwishuri rikuru rya U.E.MI( Université Ebenezer de Minembwe), muri Salle y’irishuri habereye Consert ihuza ama Choral ava mumatorero atandukanye ya Minembwe.
Iyi Consert ikaba Kandi yariyitabiriwe nabayobozi batandukanye harimo na General Andre Oketi Ohenzo, uyuboye 12ème brigade ya Fardc ifite icicaro Muminembwe Kurunundu, naba chefs bamwe mubayoboye uturere twa Minembwe bakaba bari bitabye nkuko tubikesha abaganiriye na Minembwe Capital News.
Mugihe uyoboye ishuri rikuru rya U.E.MI, Dr Lazar Sebitekereko, yafashe ijambo yasezeranije abitabiriye ko ubutaha hazatumirwa ni Choral izava mungabo zigihugu (FARDC), ibi byatumye abitabiriye babinezererwa ndetse bavuza akururu nkuko barimo kubitwiganira kuri Minembwe Capital News.
General Andre, we amaze guhabwa ijambo yavuze anezerewe abwira abantu baraho ko bagomba kwitega amahoro.
Imyaka ibaye irindwi muri Minembwe no munkengero zaho havugwa intambara nokunyaga Inka zabaturage bo mubwoko bwabanyamulenge (Tutsi), izinka zinyagwa na Maimai kubufasha bwa Fardc, Kuri none ico Gisirikare nico kibwira abaturage amahoro.