Dr Lazare uri mu Banyamulenge bakomeye yafunguwe, gira ibyo umenya ku ifungurwa rye.
Ahagana isaha z’urukerera rwo kuri uy’u wa mbere tariki ya 23/09/2024, nibwo amakuru yifungurwa rya Dr Lazare Sebitereko yatangiye gutangazwa, nyuma y’uko afunguwe ku cyumweru tariki ya 22/09/2024, mu mfungwa zarekuwe na minisitiri w’ubutabera muri RDC, Constant Mutamba.
Dr Lazare yatawe muri yombi tariki ya 29/06/2023, afatiwe Uvira, aho yahise ajanwa gufungirwa i Bukavu, nyuma yoherezwa i Kinshasa, afungwa n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare. Mu makuru yatanzwe n’abantu be bahafi icyo gihe, yavugaga ko afunzwe n’abi, kandi ko aho yari afungiwe nta muntu wapfa kuhagera.
Mbere y’uko Lazare atabwa muri yombi, hari raporo y’inzobere za LONI yari iheruka gushyirwa hanze ishinja uy’u mugabo gukangurira insoresore z’Abanyamulenge baba i Nairobi gutera inkunga umutwe wa M23, ndetse kandi ngo agashyishikariza urubyiruko rw’Abanyamulenge kujya muri uwo mutwe.
Iyo raporo yanavugaga ko M23 ko yaba ifite imikoranire yahafi na Twirwaneho, bityo ko Dr Lazare yagize uruhare ku bihuza. Ibyo Dr Lazare yaje kubitera utwatsi akoresheje inyandiko, asobanura ko ubwo yari i Nairobi atigeze agirana ikiganiro n’urubyiruko ko ahubwo yari gusura abavandimwe be baba muri icyo gihugu, agaragaza ko ‘inzobere za LONI zagushijwe mu makosa n’abazihaye amakuru ayobya agamije kwanduza izina rye no gushyira ubuzima bwe mu kaga.’
Rero, ku munsi w’ejo hashize, Repubulika ya demokarasi ya Congo yarekuye imfungwa zirenga 1,600, zari zifungiye muri gereza nkuru ya Makala. Muri izi mfungwa zarimo na Dr Lazare wari umaze igihe kirenga umwaka afunzwe.Iki gikorwa cyo gufungura imfungwa cyari gihagarariwe na minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba aho yatangiye kuzirekura isaha z’igitondo ageza isaha z’ijoro ryo ku cyumweru.
Gereza nkuru ya Makala iri muzifungiyemo imfungwa nyinshi muri RDC, ikaba yarimo izirenga 15,000 mu gihe igenewe kubamo 1,500 gusa, nk’uko byagiye bitangazwa n’imiryango itegamiye kuri Leta.Ubwo Mutamba yarekuraga izi mfungwa yazisabye kwitwara neza, aziburira ko mu gihe zakwitwara nabi, zizagarurwa muri iyi gereza.
Dr Sebitereko uri mu barekuwe, akorera ibikorwa bye muri Kivu y’Amajy’epfo ahitwa mu Minembwe, afatwa n’Abanyamulenge nk’umwe mu bantu bize cyane, kandi bafite ibikorwa bifasha benshi muri ako karere.Ahanini ibikorwa asanzwe akora n’ibijyanye n’amashuri kuko asanzwe afite n’ishuri rya Kaminuza abereye Umuyobozi mukuru ari ryo rya Ebenezer.
MCN.