Dr Sebitereko yavuze icyo Abanyamulenge bagomba guharanira
Dr Lazare Sebitereko Rukundwa, umuyobozi mukuru w’ishuri rya kaminuza rya UEMI rifite icyicaro gikuru mu Minembwe, ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yatanze ubutumwa asaba Abanyamulenge guharanira amahoro n’ubumwe.
Ni ubutumwa umuyobozi Dr Sebitereko yatambukije akoresheje urubuga rwa x rwahoze rwitwa Twitter, asaba benewabo Abanyamulenge “kwihatira gukora neza.”
Ubwo butumwa bwa Dr Lazare bugira buti: “Twihatire gukora neza, kuvuga neza no gushaka ubumwe bwacu mu miryango, mu makanisa ndetse no muri politiki.”
Yakomeje ati: “Twese dufite umugabane umwe nk’ubwoko: Umunyamulenge na Minembwe.”
Muri ubu butumwa yanagaragaje ko ari ubwari bwaratanzwe n’umuhisi Reverend Bacoba Biguge, wahoze mu bayobozi bakuru b’ itorero rya 8ème CEPAC, kuko ari we warukuriye ishami rya evangelisation muri iyi kominote ku rwego rw’igihugu.
Ni ubutumwa kandi bwaje buherekeje videwo yashyizeho ya Bacoba.
Mbere y’uko atambutsa ubu butumwa hari ubundi yari yatambukije bugira buti: “Ubutayu bw’imyaka 45, amakanisa ya CEPAC na CADEC yongeye guhura no gusabana imbabazi mu Minembwe! Turashima Imana n’abantu bose bakoze ngo uyu munsi wandikwe mu mateka 06/10/2025. Isezerano ryotinda ariko ntirihera.”
Umwaka ushize uyu Dr Lazare Leta y’i Kinshasa yaramufunze, imushinja kuba inyuma y’umutwe wa Twirwaneho no gushyigikira M23. Gusa, yaje kongera kumurekura.
Nubwo uyu mugabo Leta y’i Kinshasa yamfunwe igihe kingana n’umwaka, ariko Abanye-Congo baturiye Kivu y’Amajyepfo bamuziho ibikorwa byiza, kuko yagiye abazanira imishinga ibafasha cyane cyane muri Fizi, Mwenga na Uvira.
Kugeza ubu iyo mishinga irahari, kabone n’ubwo intambara igikomeje, ndetse ikaba hari n’uduce tumwe yagiye ituma itahakomeza kubera ibitero by’ihuriro by’ingabo za RDC. Ahenshi aho iyo mishinga yahagaze ni ahagiye hasenyuka, nka Mibunda, i Cyohagati na Rurambo.
Uretse kuba Dr Lazare azwiho kuzana imishinga itandukanye i Mulenge, irimo amashuri n’indi ifasha abaturage kwiteza imbere, ni n’Umuvugabutumwa, abwiriza ijambo ry’Imana.