DRC: Abitwaje intwaro bishe abaturage mu ivuriro rya Byambwe
Mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo abasivile bakomeje kwibasirwa mu buryo bw’iterabwoba. Ku wa mbere tariki ya 16/11/2025, abarwanyi bikekwa ko ari abo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF bagabye igitero ku kigo nderabuzima cya Byambwe, giherereye muri teritwari ya Lubero, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bica abantu 29 barenga.
Amakuru atangazwa n’inzego z’umutekano muri ako gace avuga ko aba barwanyi binjiye mu ivuriro mu masaha ya nijoro, bagasanga abarwayi n’abakozi bahari, hanyuma barabica badasize n’umwe urokotse mu bari bahari.
Ibi bitero bikomeje kuba inshoberamahanga ku baturage b’ako karere, aho imitwe yitwaje intwaro irimo ADF imaze imyaka myinshi ikora ibikorwa by’urusobe byibasira abasivile, ikibabaje ubuyobozi bwa Congo bwananiwe kurwanya uwo mutwe.
Abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakomeje gusaba ko harushaho kongerwa imbaraga mu kurinda ubuzima bw’abaturage, no gushaka ibisubizo birambye kuri iki kibazo cy’umutekano muke kimaze kuba akarande mu burasirazuba bwa Congo.






