DRC igiye kubaka umujyi mushya w’inganda i Maluku, Umushinga Uzatwara miliyari 12$ ugaragaza icyerekezo gishya cy’iterambere
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yashyize ku mugaragaro ibuye fatizo ry’umushinga munini wo kubaka umujyi mushya w’inganda zigezweho, uzubakwa ku bufatanye n’abashoramari b’Abashinwa, mu gace ka Maluku, mu Burasirazuba bw’umujyi wa Kinshasa.
Uyu mushinga munini w’igihe kirekire uzatwara asaga miliyari 12 z’amadolari ya Amerika, ukaba uteganyijwe kuba imwe mu nkingi z’ingenzi zo kwihutisha iterambere ry’inganda, guteza imbere ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga, no kongera ubushobozi bw’igihugu mu guhanga imirimo.
Umujyi mushya wa Maluku uzashyirwamo inganda zigezweho, ibikorwa remezo byubatswe ku bipimo mpuzamahanga, ndetse n’imiyoboro y’itumanaho n’ingufu zifasha inganda gukora ku rwego rwo hejuru. Biteganyijwe ko uzaba igicumbi cy’ishoramari rigezweho rihuza umusaruro w’imbere mu gihugu n’isoko mpuzamahanga.
Mu ijambo rye, Perezida Tshisekedi yagaragaje ko uyu mushinga ujyanye n’icyerekezo cya Leta yo guhindura Kinshasa umujyi w’icyitegererezo mu karere, no gukura ubukungu bwa Congo ku kwishingikiriza ku mutungo kamere gusa, bukinjira mu cyiciro cy’inganda n’ikoranabuhanga.
Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko, niba ushyizwe mu bikorwa uko uteganyijwe, uyu mujyi mushya w’inganda ushobora kongera icyizere cy’abashoramari mpuzamahanga, guteza imbere ubufatanye bwa RDC n’u Bushinwa, no guhindura isura ya Kinshasa mu rwego rw’iterambere rirambye.
Uyu mushinga witezweho guha akazi ibihumbi by’abaturage, guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’urubyiruko, ndetse no gufasha RDC kwiyubaka nk’igihugu gifite ubukungu buhamye kandi buhangana ku isoko mpuzamahanga.






